Ikipe ya Ethiopia yahiye ubwoba yasabye ko umukino uzayihuza n’u Rwanda uhindurirwa italiki

Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF,iyisaba kwigiza imbere umukino  warikuzayihuza n’u Rwanda mu cyumweru gitaha bitewe no kuba batariteguye umukino neza.

Nkuko byari biteganijwe ko aya makipe yombi azakina mu gushaka itike y’igikombe cya CHAN2018,mu mikino izabera mu gihugu cya Maroc,nyuma yo kwambura ikipe ya Kenya kuzakira CHAN, amakipe agera kuri 15 yamaze kubona itikie harabura ikipe imwe rukumbi.

Misiri niyo yari kuzafata umwanya wa 16 ariko yaje gutangaza ko yikuye mu irushanwa,ibi bituma CAF iha amahirwe aya makipe yombi u Rwanda na Ethiopia bishakamo ikipe ya 16 izajya mu irushanwa i Maroc.

Imikino yariteganijwe Taliki 17 Ugushyingo 2017,Ikipe y’u Rwanda amavubi yo yari mu mwiteguro y’umukino yanamaze kwigiza imwemu mikino ya Shampiyona mu kwirinda imbogamizi z’amakipe yakuwemo abakinnyi benshi bari kuzafasha Amavubi mu guhanagana na Ethiopia.

                                      Umutoza w’Amavubi Antoine Hey akomeje imyiteguro

Ethiopia yo ngo ntabwo yiteguye neza uyu mukino ivugako byigijwe imbere byaba byiza bakabona umwanya wo kwitegura ntagihunga,nubwo babisabye ntabwo barabona igisubizo.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *