Ikipe Salomo Nirisarike akinamo yabonye itike ya Europa League (AMAFOTO)

Ikipe Urartu yo mu gihugu cya Armenia ikanamo myugariro w’umunyarwanda Salomo Nirisarike yabashije gukatisha itike yo kuzakina imikino ya Europa League umwaka 2021/2022.

Myugariro Salomo wanahamagawe mu ikipe y’Igihugu ku munsi w’ejo n’umutoza Mashami Vincent agomba kwifashisha mu mikino ya gishuti ibiri n’ikipe ya Central Afrique mu kwitegura imikino y’Igikombe cy’Isi ari mu babashishe gukabya inzozi zo gukina imikino ya Europa League ku mugabane w’Uburayi. ibi babigezeho nyuma yo gutsinda igitego kimwe ikipe ya Pyunik Fc yo muri Shampiyona yabo ya Armenia.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga barimo n’umukinnyi w’umunyarwanda Salomo Nirisarike. Aho ku munota gusa wa cumi iyi kipe yari yabashije gufungura amazamu igitego cyatsinzwe na Artur MIRANYAN ari nako umukino waje kurangira biyiha itike yo kuzakina imikino ya Europa League.

Mu bwongereza amakipe yabashije kubona itike yo gukina Europa League ni Leicester na West Ham United mu gihe mu butaliyani ari ikipe ya Napoli na Lazio naho mu Bufaransa akaba ari Lyon na Marseille. Mu gihugu cy’Ubudage ni Eintracht Frankfurt na Bayer Leverkusen muri Espagne ni Real Sociedad.

Mu makipe icyenda akina muri Shampiyona ya Armenia ikipe ya Urartu Fc yarangije ku manya wa Gatatu nyuma ya Fc Noah na Alashkert FC izakina amajonjora ya UEFA Champions League nkikipe yabaye iya mbere iwayo.

Byari ibyishimo ubwo babonaga itike yo kuzakina imikino ya Europa League

Salomo Nirisarike myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabashije kongera kugirirwa icyizere n’umutoza Masahami Vincent

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *