Ikiganiro na Muragijimana Florien wahimbye ifoto ya Mwiseneza Josiane yambaye umwambaro wa Rayon Sports

Umufana wa mwiseneza Josiane witwa Muragijimana Florien yavuze impamvu yatumye ahimba ifoto igaragaza uyu mukobwa mu mwambaro wa Rayon Sports asanzwe afana. 

Muragijimana yavuze ko gukunda Mwiseneza na Rayon Sports aribyo byamuteye guhimba iyi foto.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo hasakaye ifoto ku mbuga nkoranya mbaga (Facebook na Whatsapp), igaragaza uyu mukobwa uri muri 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, yambaye umwambaro wa Rayon Sports.

Benshi mu bayibonye bavumbuye ko ari ifoto y’inkorano ndetse bamwe batangira kwibaza icyaba cyihishe inyuma yo gukora ifoto nk’iyi.

Celebzmagazine yagerageje gukurikirana imenya uwahimbye iyi foto witwa Muragijimana Florien uvuga ko ari umufana ukomeye wa Mwiseneza na Rayon Sports.

Mu kiganiro na Celebzmagazine, uyu musore utuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru yabajijwe impamvu yamuteye gukora ifoto nk’iriya, maze asubiza ko nta kindi cyabimuteye kitari ukumukunda cyane, dore ko anifuza ko yakambara ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Muragijiamana yagize ati: “Icyo nari ngamije yari ukwerekana uko aberewe yambaye imyenda ya Rayon Sports ndetse no kumukundisha abafana bagenzi banjye dufana ikipe imwe.”

Yakomeje agira ati: “Nk’uko mubizi Rayon sports ni ikipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda ndetse akaba ari nayo kipe mfana, niyo mpamvu nakoze iriya foto nikinira mbona yaberwa n’imyambaro ya Rayon sport bituma nyishyira muri imwe mu matsinda y’abafana ba Rayon kuri facebook, ngirango mbereke ko yaberwa yambaye imyenda ya Rayon ndetse mbashishikariza no kumutora, gusa natunguwe n’ukuntu bayikunze mu minota mike mbisanga ku zindi mbuga nkoranyambaga, gusa natangajwe n’ukuntu abantu bahise bavuga ko Mwiseneza yayifotozanyije.”

Muragijimana afite impano ahishiye Mwiseneza Josiane

Uyu musore yavuze ko atarasanzwe akurikirana ibya Miss Rwanda ariko nyuma yo kumva inkuru ya Mwiseneza uko yakoze urugendo rurerure yerekeza ahaberaga ijonjora y’abahagararira intara y’Uburengeravuba (i Rubavu), yahise yumva amukunze kubera kwigirira icyizere, afata umwanzuro wo kumushyigikira no kumukundisha abandi by’umwihariko Aba Rayon.

Uyu musore akora umwuga wo gushushanya, dore ko yanize ubugeni kuri Ecole d’Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu,  avuga ko hari indi mpano ahishiye Mwiseneza Josiane ishobora kumugeraho mu minsi ya vuba.

Bimwe mu bishushanyo bya Muragijimana.




One thought on “Ikiganiro na Muragijimana Florien wahimbye ifoto ya Mwiseneza Josiane yambaye umwambaro wa Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *