Ikiganiro  kirambuye-Queen cha  yagize  icyo  avuga  ku biri  kuvugwa  kuri mubyara  we  Safi Madiba 

Nyuma y’iminsi mike umuhanzikazi Queen Cha yaramaze adashyira ahagaragara ibihangano bishya no kugaragara mu bitaramo,yemeje ko yarahugiye mu mishinga y’umuziki ndetse yifuriza urugo ruhire mubyarawe Safi Madiba

Image result for Queen Cha

Queen Cha  aganira  na  Celebzmagazine twamubajije  ibyo ahugiyemo nyuma ya Baby love bisA nkaho abafana be batari baherutse  ku mwumva, nawe yadusubije muri aya magambo “ Abafana  banjye ngiye kubashyirira hanze  indirimbo yitwa ishusho y’urukundo  irabageraho mu gihe cya vuba cyane mu minsi mike cyane  yakozwe na Junior multi system”   Queen  cha yakomeje atubwira  ko Ishusho y’urukundo izanyura abafana be kuko ari indirimbo ituje y’urukundo ivuga ibyiza by’urukundo.

Abajijwe kubyo kuba  abafana be bamushinja kutabegera  Queen cha yagize ati” Nk’ubungubu  muri iki gihe narimpugiye mu kuba ndigutegura  indirimbo, hari ama project ndigukora ahantu hatandukanye  ntekereza ko ibikorwa ni bigera ku mwanya wo kubishyira hanze bizagenda bikurikirana vuba bazabona ibyo narimpugiyeho”

Queen Cha  arizeza  abafana be ko batazongera kugira irungu

Queen Cha kandi yagize icyo avuga ku biri kuvugwa kuri mu byara we Safi Madiba  aho mu magambo ye  yagize ati “ Sinzi ko hari ibintu birebire nabivugaho  gusa ahubwo navuga ko yateye intambwe ishimishije n’ibintu tuba dukwiye gushima n’icyemezo umuntu yakwita icyemezo cy’abantu b’abagabo  kuri njyewe i am proud of him icyemezo yafashe narakishimiye ndana mwifuriza  ibyiza byinshi imigisha myinsi mu ntambwe yateye mu buzima bwe bushyashya”

Queen yifurije Safi  imigisha myinshi mu buzima bwe bushyashya.

Queen  Cha  yemeza ko ari umufana ukomeye  w’ikipe ya  Rayon sports. Abajijwe uko ameze muri iyi minsi kubw’ikipe ye ihagaze neza  yasubije  aseka cyane ati “ iyi minsi nirirwa muri Celebration bukira bugacya  hahahhaha!!!”

Image result for Queen Cha

Nyuma yuko atandukanye n’umukunzi we ngo ntakintu yifuza kuzongera gutangaza ku bijyanye n’urukundo rwe, yakomeje ashimira abafana be uburyo bakomeza ku mushyigikira anabasaba kwitegura  indirimbo ye nshya ishusho y’urukundo  abizeza ko irabageraho vuba cyane.

REMERA  Gaetan –  Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *