Ikiganiro kirambuye na producer Pappito ukiri muto bivugwa ko atinya itangazamakuru

Producer  Pappito uri gukorera muri Narrow road Studio ni umwe mu ba producer bari kuzamuka neza  aho yakoze indirimbo nka “Go Hard” ya Pacson afatanyije n’abandi baraperi , Ibanga na Mama cita  za Tino uyu musore kandi niwe wakoze indirimbo ya Gabiro yitwa Special ikunzwe cyane muri iyi minsi.

Uyu musore ukiri muto Celebzmagazine.com  twaramusuye  muri  Studio asanzwe akoreramo yitwa Narrow road  abazwa byinshi ku mwuga we birimo n’impamvu atinya itangaza makuru.Papito ukunze kuvuga atuje yasubije aseka cyane ati”“ Hahaha!! Ntago ntinya itangazamakuru, urabona nagutinye se? hahaha….  Njye ntago ntinya itangazamakuru kuko ntawigeze ampa gahunda  mfite umwanya ngo sinyubahirize”

Uyu musore wa menyekanye  cyane mu njyana ya Afrobeat  cyane tumubajije  injyana yibonamo ku rusha izindi  yagize ati “ Niba nabyita agatogo  niba nabyita iki, injyana nyinshi zose nziyumvamo gusa sukuvuga ko hatari injyana ziba ziri kuganza kurusha izindi bitewe n’uburyo isoko riba rihagaze rya muzika, ubungubu usanga indirimbo  zirihejuru yizindi ari Afrobeat,afroPop ariko bitavuze ko n’izindi njyana zidahari cyangwa zidakunzwe, zirahari…”

Yakomeje  yemeza ko na Hip hop ajya ayikora cyane ko ahubwo urebye ari yo njyana yakoraga  cyane kurusha izindi kandi ko gukora biterwa ni byo abahanzi bashaka.

Twagiye tubona aba producer benshi baza bakigaragaza  ariko bamara kwigaragaza  bakaburirwa irengero ingero zirahari, twamubajije intwaro azakoresha  kugira ngo nawe iherezo rye ritazaba kuburirwa  irengero.

Ati”“ iyo ubonye ibikorwa uri gukora abantu babishima biguha  courage ntago byatuma usubira inyuma ahubwo bituma ushaka  kuba mwiza kurushaho iryo ni ryo banga ryanjye rya mbere kuko iyo nkoze abantu bambwiye ko ari cyiza ngerageza  ubutaha  kurushaho ibindi byo navuga bituma umuntu aterimbere n’ibisanzwe no mu kazi gasanzwe mbere na mbere ni discipline mu bintu ibyo ari byo byose iyo habuzemo  discipline nta terambere wagira”

Uyu musore  ngo afite inzozi zo kuzamamara ku rwegompuzamahanga agakorana indirimbo  na Jay Z. Pappito kandi ngo Pacson niwe muhanzi waba yaramugoye mu bo bahuye bose bitewe n’ibintu byinshi yifuzaga ku ndirimbo ye ari ko byaje kurangira  bumvise ibintu kimwe ari ko akemeza ko abahanzi bakuru badatinda muri studio cyane .

ati “ Barahari benshi abahanzi bo mu Rwanda cyane bano babimazemo igihe ntago bajya bagorana bihutisha ibintu. Urugero ni nka Mc Tino n’umuntu mudashobora kumarana isaha muri record ibintu ewana ugira ngo nkibintu  abimazeho umwaka  wose abirepeta . Babli ni umuntu wihutisha akazi undi Pacson nawe nuko  nyine ni benshi abo nabari kuza hafi ariko n’abandi barahari benshi”.

Yakomeje atubwira ko indirimbo yakunze muzo yakoze zose  ari indirimbo ya Babli itarasohotse kubera amasezerano atarubahirijwe hagati y’imapande zombi gusa ngo ajya afata umwanya akayumva.

Pappito  yakomeje ahakana ko kuremera kw’izina atari byo byatuma ava muri Narrow road kuko nabo yasimbuye ntibahavuye bahanze.

REMERA  Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *