Ikibazo cy’umunyamakuru Naty  n’umuhanzi Jay Polly gikomeje kuba agatereranzamba

Umuhanzi Jay Polly umaze igihe atavugwa neza mu itangazamakuru ashobora guhura n’ibibazo mu gihe umunyamakuru Ntwali Naty yakomeza kumukurikiranaho Telephone avuga ko yamwibye kugeza ubu akaba yaranze kuzimuha.

Ikibazo cy’aba bagabo cyadutse ku italiki ya 6 Kanama 2017,ubwo Naty yavugaga ko yibwe Telephone mu Karere ka Nyanza ndetse agashyira mu majwi umuhanzi Jay Polly ko ariwe waba yazitwaye ,aha ngo Naty kuri uwo munsi yahise atanga ikirego kuri station ya Police ya Nyanza maze mu minsi yakurikiyeho bahamagara Jay Polly avuga ko Telephone azifite ndetse ategekwa kuzisubiza Naty .

Image result for Jay polly na Naty

Mu kiganiro twagiranye na Naty yagize ati “ ubundi ibi bintu bimaze igihe kandi icyo nabonye ni uko Jay Polly ashobora kuba afite ikibazo, icyo navuga ni uko nyuma gato yo kuri iyi Taliki ya 6 nabajije  i Nyanza kuri Police aho ikibazo kigeze gikemuka ariko umupolisi wagikurikiranaga ambwira ko yavuganye na Jay Polly akamubwira ko agiye kunsubiza Telephone zange ,Jay Polly yarampamagaye turahura ambwira ko Telephone bayimwibye ariko hari amakuru nagiye menya y’uko ngo yaba ayifite nibaza rero icyo ayikoresha bikanyobera”.

Ntwali Naty avuga ko  ariko ku italiki 13 Kanama yahuye na Jay Polly muri the Mirror Hotel baganira kuri iki kibazo nabyo ngo bisa nk’ibitaratanze umusaruro Naty arakomeza “ Ariko kuri 13 z’ukwa munani Jay Polly twarahuye muri The Mirror twahanye gahunda ko anyishyura amafaranga ahwanye n’ikiguzi cya Telephone yavugaga ko yabuze kuko nange numvaga ari ukumworohereza  mu bwumvikane nk’uko yabinsabaga anyemerera amafaranga na nubu ntarayampa”.

Ikibazo cyaje kugezwa kuri Polisi i Kigali

Uyu munyamakuru Naty avuga ko  yaje no kwitabaza ubuyobozi bwa Polisi ya Kimironko ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho Jay Polly atuye ariko bose bahamagaye uyu muhanzi yanga kwitaba ,rimwe ngo akabeshya ko atari mu Rwanda ubundi  agatanga gahunda azakemurira iki kibazo ariko bikomeza kugorana.

Celebz magazine ifite copy  ya rumwe mu rupapuro ruhamagaza Jay Polly kuri Polisi ngo yisobanure ariko kugeza na nubu yakomeje kwinangira.

Ku ruhande rwa Jay Polly,yahamirije Celebzmagazine ko uyu Ntwari Naty amubeshyera ahubwo we nabagenzi be aribo bamwambuye.Ati’Uyu musore ni umujura kabisa yarampamagaye ari kumwe na bagenzi be bansaba ko banyishyura nkajya kuririmba mu gitaramo bari bateguye i Nyanza.Nyuma yo kuririmba nashatse unyishyura ambwira ko yahunganye amafaranga ubuyobozi bwa Hotel ahakorewe igitaramo baramufatira bamwambura telephone bamusaba ko agaragaza mugenzi we wari wahunganye amafaranga ndetse bibangombwa ko niyambaza Police.”

Twagerageje no kuvugana na Manager wa Hotel yari yatumiye Jay Polly twifashishije telephone ngo atubwire ukuri ntiyitaba.

Naty ugaragaza ko yananiwe kwihanganira Jay Polly avuga  urebye ikibazo atari Telephone gusa yabuze ko Jay Polly agomba kuryozwa ibikorwa bijyanye n’akazi byose byari muri imwe mu matelephone yatwawe na Jay Polly bikaba byaramuteye igihombo ndetse n’andi mabanga atandukanye y’akazi. Akavuga ko agiye kwitabaza izindi nzego zirimo no kuba yakwerekeza mu nkiko  ko ibimenyetso byose bihari .

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *