Iindirimbo “KUCH KUCH RWAND”yahuje Umuhinde Ross Nathan na Marchal ujeku yagiye ahagaragara-VIDEO

Umuhanzi Marchal ujeku  wimakaje  injyana yitwa ‘Saama Style’ mu bihangano bye akaba n’umuyobozi wa Culture  EMPIRE Records ,yashyize ahagaragara indirimbo yitwa  “KUCH KUCH RWAND” ahuriyemo n’Umuhinde Ross Nathan wikundira byimazeyo umuco nyarwanda.

Marchal Ujeku yemeje ko  iyi ndirimbo iri mu mushinga Undo-Rwanda culture ugamije guteza imbere umuco w’u Rwanda n’Ubuhinde kubufatanye n’abaterankunga bo mu Buhinde na Label abarizwamo yitwa Culture  EMPIRE Records. Yagize atiUyu mushinga ukubiyemo ibikorwa binyuranye,duhereye ku ndirimbo yitwa Kuch Kucha Rwanda iribusohokane n’amashusho video.”

Indirimbo  KUCH KUCH RWANDA,ikaba yarateguwe n’abahanzi batatu barimo, Marchal ujeku, Mutima, na Ross Nathan ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde. Yarakozwe na “Producer JimmyPro”  usanzwe umenyerewe ho gukora indirimbo zibyinitse  zinakunzwe cyane mu Rwanda.

Marchal Ujeku aciye agahigo ko gukorana indirimbo n’Umuhinde Ross Nathan ukunzwe ku ivuko

Ujeku yabajijwe uko yahuye n’uyu Muhinde,avuga ko yifashishije Email amusaba ko bakorana indirimbo nyuma yo kureshywa n’indirimbo ze zigagaramo umuco nyarwanda by’umwihariko wo ku Nkombo.

Ujekuvuka Emmy Marchal [Ujeku Marchal], ni umuhanzi mushya uvuka mu kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, aririmba mu njyana n’ururimi bitamenyerewe mu muziki w’u Rwanda

Kanda hano uyirebe

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *