Ihere ijisho aho isi igeze,umugore yatwitse umwana akoresheje peteroli ahinduka inyama

Polisi ikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria iherutse guta muri yombi umugore witwa  Gift Igwe imuziza gutwika umwana w’umuhungu w’imyaka 10 akoresheje peteroli.

Umugore akurikiranyweho gutwika umwana w’imyaka 10 na peteroli kuko yaciye ikabutura

Uko  niko yamutwitse none yafunzwe

Uyu mwana Chimobi  w’imyaka 10 ni  mwishywa w’umugabo w’uyu mugore yabaga mu rugo rwa bo, ubwo uyu mugore yazibiranwaga n’uburakari kuko yari yaciye ikabutura agahita amusukaho peterori umubiri wose yarangiza agakongeza.

Abaturanyi b’uru rugo bavuga ko bari basanzwe bazi ko uwo mugore ajya ahohotera ako kana mu gihe umugabo we adahari, gusa bakaza kumva gataka bakagira ngo n’ibisanzwe ariko bajya kureba bagasanga kari kwiziringa hasi kagurumana.

Bakomeza bavuga ko batazuyaje gufata uyu mugore ubundi bakamuhururiza inzego zishinzwe umutekano mu gihe uyu mwana we yahise ajyanwa mu bitaro bya Lagos.

Uyu mwana yivugira ko yabanaga na nyina ariko akabura uko yajya ku ishuri agahitamo kuza kwibera kwa nyirarume akajya anabafasha uturimo, dore ko bari banafite uruhinja rw’umwaka umwe gusa.

Uyu mugore ari gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe umwana na we ari kuvurwa ubushye.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *