Igor Mabano yasobanuye byinshi ku rugendo rwe rwa muzika

Igor Mabano ni umuhanzi w’umunyempano ikomeye ,usibye kuba umuhanzi ni n’umu Producer muri Kina Music akaba umucuranzi w’ingoma ukomeye ariko nanone akaba ari n’umwarimu wa muzika mu ishuri ryigisha muzika rya Nyundo ribarizwa i Muhanga.

Yadusangije uko yisanze muri muziki Ati”Nisanze muri ibi bintu kubera umuryango wanjye n’urungano .Nkiri muto nakundaga guhanga udushya nza kwisanga mu rusengero ncuranga ingoma ariko mu gucuranga nanjye nkaririmba bambwira ko nabishobora. Nyuma nerekeje ku ishuri ry’umuziki ku Nyundo. Ku ishuri nahisemo  kwiga production ,umuririmbyi no gucuranga ingoma zose. Imyaka itatu irangiye nisanga ndi muri studio ya Kina Music gusa na bo bambwira ko mfite impano baramfasha ndaririmba mbifatanya no gutunganya muzika ndangije kwiga no ku ishuri bampaye akazi ko kwigisha ubu ndi mwalimu.”

Igor Mabano ni umwanditsi w’indirimbo akanabifashwamo na Producer Claimant .Yemeza ko kuririmba ahanini yibanda ku nsanganyamatsiko abandi bahanzi birengagiza. Ati”Ubusanzwe sindirimba ibyambayeho ariko ndirimba inkuru mpamo ibibaho. Dear Mashuka ni indirimbo twanditse dutekereje  amashuka umuntu araramo,urugero rw’umusore witegura gushyingirwa nyuma umugore akazana amashuka mashya amwe azanzwe araraho akayasasura akabikwa.”

Muri iyi minsi  kandi afite indirimbo iharawe yise ‘Iyo utegereza’ akaba ari indirimbo ibara inkuru y’umusore watandukanye n’umukobwa bakundanaga bapfuye ko umuhungu nta butunzi afite nyuma akabubona akabwira umukobwa ati”Iyo utegereza”. Igor Mabano anavuga ko hari indi mishinga inyuranye afite kandi yizeye ko izajya hanze umunsi uwo ari wo wose.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *