IGOR Mabano agiye kwitabwaho nk’umuhanzi mushya muri Kina Music

Ishimwe Clement umuyobozi mukuru wa Kina Music yatangaje ko inzu abereye umuyobozi yamaze kunoza umugambi wo gukorana mu buryo bw’amasezerano n’umuhanzi IGOR Mabano bari bamaze iminsi bakorana ariko nta masezerano bafitanye.

Ni nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “DEAR MASHUKA / ARAJE”, ije ikurikira izindi ndirimbo eshatu amaze gukorerayo:Ndagutekereza, Iyo utegereza na Back zirimo zinacurangwa cyane mu gihugu.

Kanda hano hasi wumve iyi ndirimbo ye nshya

Mu kiganiro Ishimwe Clement yagiranye na Kigali Post yatangaje ko IGOR Mabano ari umuhanzi w’umunyempano ikomeye mu muziki kuko uretse kuba ari umuririmbyi mwiza, ari n’umucuranzi ucurangisha ibicurangisho byinshi bitandukanye kandi neza.

Ati IGOR afite impano nyinshi mu muziki, araririmba, aracuranga ibicurangisho byinshi, azi gucuranga base, gitari, piyano, n’ibindi byinshi…Mu gihe gito amaze hari uruhare amaze kugaragaza mu ruganda rw’umuziki wacu.”

Ishimwe Clement, umuyobozi mukuru wa Kina Music aremeza ko bagiye gufasha IGOR Mabano gushyira impano ye ku rwego rwisumbuye

Tumubajije uko amasezerano bagiranye ateye n’igihe azamara, yagize ati “Ibintu by’imyaka sibyiza kubitangaza kuko biba biri mu masezerano y’impande zacu zombi gusa. Ariko twihaye igihe kirere rwose ku buryo tuzafata umwanya uhagije wo gukora umusaruro ukagaragara.

Igor Mbano ni umwe mu bahanzi beza bari kuzamuka batanga icyizere ku iterambere ry’umuziki

IGOR abaye umuhanzi wa 5 usinye amasezerano muri Kina Music nyuma y’umuhanzi muto nawe uri kuzamukira muri iyi nzu NEL NGABO baherutse gusinyisha. Aba babiri bakaba baje basagamo bakuru babo mu muziki bamaze igihe kinini bakorana n’iyi nzu barimo Dream Boys, Tom Close na Butera Knowless.

S/Kigalipost




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *