Igitsure cya  Edouard Bamporiki gitumye Oda Paccy  yemera gucisha bugufi

Umuhanzikazi umaze kubaka izina hano mu Rwanda, Oda Paccy umaze iminsi avugwa cyane mu Bitangazamakuru hano mu Rwanda,nyuma yo gukora ibisa n’ibidasanzwe benshi bise urukozasoni akagaragaza ifoto yambaye ubusa buriburi yikinzeho ikoma yemeye ko atari byiza na gato kandi urubyiruko babigendere kure.

Oda Paccy  nyuma yo gushyirwa mu majwi akanasabirwa kujyanwa mu kigo Ngororamuco ,we yavuze ko byari ukwamamaza  indirimbo ye nshya”ORDER” ariko bikarangira ibyaye ikindi kintu kidasanzwe kuri we.

Oda Paccy yababajwe n’uko ifoto yifashishijwe na benshi mu rubyiruko biyambika ubusa none arasaba imbabazi

Oda Paccy abinyujije k’urukuta rwe rwa Instagram yagize ati”mu byukuri ndagira ngo mbwire abantu bose ko ifoto nifotoje nkayishyira ahagaragara,nashakaga kwamamaza indirimbo ORDER ariko ikaba yaragize ingaruka ku bantu benshi cyane cyane urubyiruko”.

Akomeza agira ati”hari bamwe babonye ibyo nakoze barabyitwaza bambara ubusa ,ariko ndasaba ninginga urubyiruko kudatandukira ngo bakore ibyo nakoze”.

Twabibutsa ko ku wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 ari bwo ku mbuga nkoranyambaga hacaracaraga amakuru ashyushye avuga ukuntu Hon. Edouard Bamporiki yibasiye Oda Paccy akamwibutsa ko imyitwarire ye ishobora kudatuma yongera kubona amahirwe yo kujya mu itorero ry’igihugu ahubwo asaba abajyana abantu mu bigo ngororamuco kumujyana hakiri kare.
Hon.Edouard Bamporiki yikomye bikomeye Oda Paccy anasaba ko yajyanwa mu bigo ngororamuco

Hon Bamporiki Edouard yatangaje ko muri rusange Intore zikora neza icyakora agaruka ku kuba iyo urebye umwe kuri umwe usanga hari abatatira indahiro barahiye. Abajijwe by’umwihariko kuri Oda Paccy, Hon. Bamporiki Eduard yagize ati”Njye uwo mukobwa wambaye amakoma naramubonye n’ibindi byakurikiye, ikimubereye ntabwo ari ugusubiza mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajya abantu kuko bagize ingeso mbi cyangwa imyitwarire mibi, hajya abantu kuko ari ngombwa kuko gutozwa ni ishuri…”

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *