Igitekerezo Jay Polly yungukiye muri Gereza cyigamije kuzanzamura urubyiruko

Mutarama taliki 1 nibwo umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly mu Rwanda ya funguwe muri Gereza nkuru ya  Mageragere yari amaze amezi 5,yemeza ko yize byinshi ndetse yunguka igitekerezo cyiburira urubyiruko.

Jay PollyJay Polly ava muri Gereza

Jay Polly ari muri Gereza ngo yababajwe nuko umubare munini w’abanyabyaha bafungwa buri munsi ari urubyiruko, yemeza ko biterwa ahanini no kudatekereza ejo hazaza habo. Urubyiruko benshi bafungwa baba ari abakoresha ibiyobyabwenge,urugomo,ubujura n’ibindi biteye isoni.

Ati”Ndi muri Gereza natunguwe no kubona umubare munini w’abanyabyaha bahanwa buri munsi ari urubyiruko kandi bazira ibitagakwiye kubaho nk’abantu bikunda.”

Image result for jay polly 2019

Impamvu-Jay Polly avuga ko benshi mu rubyiruko mu Rwanda bagwa mu byaha batabanje gutekereza ku buzima bwabo bw’ejo hazaza. Ati”Burya umuntu yikunda ntiyakoresha ibiyobyabwenge kuko bitwara ubuzima,n’ibindi bigira ingaruka kubuzima.”

Mu gihe cy’amezi 5 yamaze muri gereza yungutse umushinga, arasaba ababishinzwe kumushyigikira. Ati”Urubyiruko tugira inzozi nyinshi ariko tukibagirwa ko tugomba kubiharanira kandi bisaba ubwenge buzima,igisubizo si ukuyobya ubwenge.Njye rero nk’umuhanzi ukunzwe ufite ijwi nahisemo kuganiriza urubyiruko nkabaha ubuhamya bugamije gucika kungeso.Ndasaba ubuyobozi kunshyigikira muri ibi bikorwa.”

Jay Polly afatanyije n’itsinda rimufasha bateguye urugendo ruzatangirira ahitwa Biryogo -i Nyamirambo ruzagarukira kuri Tapi Rouge rugamije gushishikariza urubyiruko guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *