Igitaramo ngarukamwaka cya Rwanda Cultural Fashion Show kigiye kuba hifashishijwe internet

Ku nshuro ya munani igitaramo ngarukamwaka cya Rwanda Cultural Fashion Show  kigiye kuba hifashishijwe internet.

Ntawirema Célestin utegura ibi birori ngarukamwaka by’imideli bizwi nka Rwanda Cultural Fashion Show, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora ibikorwa bari basanzwe bakora nubwo bakomwe mu nkokora na Coronavirus.

Ati “Rwanda Cultural Fashion Show nk’ibisanzwe dutegura igikorwa kimwe cyangwa bibiri mu mwaka ariko nk’uko mwese mubizi COVID-19 yatumye tudakora ibintu uko twari twarapinze idutera gutekereza ikindi twakora ariko ngo dukomeze dutange serivisi twatangaga.”

Akomeza avuga bahise batekereza uburyo bakora ibikorwa bari basanzwe bakora hifashishijwe internet. Ibi bikorwa bizabanzirizwa n’ibiganiro bazagirana n’abasanzwe bari mu ruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze. Bazaba bafite insanganyamatsiko igira iti “Ni gute ibigo byigenga n’ibya leta byatanga umusanzu mu kuzamura uruganda rw’imideli?”

Ibi biganiro bizaba ku wa 18 Ukuboza bihuriweho n’ibihugu umunani harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, RDC, Nigeria, Kenya, Centrafrique, u Bwongereza ndetse n’u Rwanda. Hazaba harimo abatanga ibiganiro bazahagararira ibiguhu byabo kandi bakaba bafite aho bahurira n’uruganda rw’imideli.

Yavuze ko ku wa 19 Ukuboza 2020, hazabaho ibirori by’imideli aho bazifashisha abamurika imideli bake ndetse n’abayihanga bake. Kugeza ubu abashaka kwiyandikisha bajya ku rubuga rwa www.rcfs.rw.

Imyaka irindwi irashize haba Rwanda Cultural Fashion Show, aho byatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda no hanze yarwo.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *