Igitaramo cyo gufasha Papa Shafi cyabuze abantu n’abahanzi bakomeye baragisiba.

Igitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha umukinyi wa filime D’Amour  Seleman wamamaye nka Papa Shafi , ngo  abone miliyoni 20 , zo kujya kwivuza impyiko   mu Buhinde, kikaba cyahombye aho kitabiriwe n’abantu mbarwa .

Iki gitaramo kandi cyagaragayemo ugusiba kuri bamwe mu bahanzi twavuga ko bafite amazina azwi nka  nka Knowless Butera, Charly na Nina, Mani Martin, Bruce Melodie, Gabiro Guitar na Marina . abahanzi babashije kwitabira bazwi ni Lil G, na Mico The best.

Iki  gitaramo Cyateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa ‘Let’s Save Them’. Cyabereye kuri kuri Petit Stade i Remera. Kwinjira ari 2 000 Frw mu myanya isanzwe na 5 000 Frw, mu y’icyubahiro naho ku banyeshuri ari 1 000 Frw. Isaha zo gutangira zageze abagiteguye bakomeza kugenda basunika  amasaha  barenzaho hafi amasaha 5 , abantu barangay bakomeza kubura.

Umwe mu bateguye iki gitaramo Christian yatangaje ko aba bahanzi basibye bamwe muri bo batanze impamvu abandi bakaba basibye bitunguranye abari batangaje kutaboneka mbere ni Bruce Melody, Knowless na Charly na Nina.

Amafaranga yakusanywaga ni ayo gufasha d’Amour seleman kwivuza impyiko zamuzahaje, aho abonetse yajya kuvurizwa mu buhinde.

Abaganga bavuga ko indwara y’impyiko iterwa n’imyanda nyinshi iba yagiye mu mubiri ivuye ku ntungamaubiri zitandukanye ziva mu biribwa no mu binyobwa hamwe no kunywa amazi make, no kunywa inzoga nyinshi.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri filime ‘Ntaheza h’Isi’, yakinnyemo yitwa Papa Shaffy, Filime ‘Ruganzu’, Filime ‘Rucumbeka’, ‘Nkubito ya Nyamunsi’ n’izindi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *