Igiraneza wagaragaye yambaye Bikini muri Miss Earth 2019 ntiyahiriwe n’urugendo

Igiraneza Ndekwe Paulette uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kubera muri Philippines  ntiyahiriwe n’urugendo kuza mu myanya y’imbere mu cyiciro itsinda arimo ry’Amazi ryahatanyemo cyo kwiyerekana muri Bikini.

Uyu mukobwa ari muri 85 bari guhatanira ikamba. We na bagenzi be 29 bo mu itsinda rimwe bahatanye mu cyiciro cyo kwiyerekana bambaye bikini.

Igiraneza utabashije kwegukana umudali n’umwe, yari yambaye bikini y’umukara ifite akenda kamanutse inyuma ku kibuno kagera hasi.

Abakobwa babashije kuza mu myanya itatu ya mbere ni uwo muri Ukraine witwa Diana Shabas, uwo muri Puerto Rico witwa Nellys Pimentel ndetse n’uwo muri Équateur witwa Antonela Paz.

Image result for Igiraneza Ndekwe PauletteIkamba muri iri rushanwa rizatangwa mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2019, mu birori bzabera mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City muri Philippines.

Ihogoza Sandrine

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *