IGIKOMBE CY’ISI: Ghana the Black stars yahamagaye abakinnyi 23 bitegura Misiri

Nubwo ntacyo bakora ngo babone itike yerekeza mu gikombe cy’isi 2018 mu burusiya, ikipey’igihuguya Ghana the black stars izakira ikipe y’igihuguya Misiri (yamazekubonaitike) I Cape Coast tarikiya 12 Ugushyingo.

Ni muri urwo rwego umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana, Kwesi Appiah,yahamagaye abakinnyi 23 bazamufasha kwikura imbere ya Misiri izerekeza mu burusiya umwaka utaha.

Urutonde rutagaragaramo André na Jordan Ayew ku nshuro ya kabiri yikurikiranya badahamagarwa n’uyu mutoza.

André Ayew urikwitwara neza mu ikipe ye ya Westham united mu bwongereza, dore ko yantsinze igitego mu mukino bakinnye na Crystal Palace anatsinda ibitego bibiri bakinana Tottehnham, mu gihe Mubarak Wakasona MajeedWaris ukinira Lorient mu bufaransa bagarutse mu ikipe y’igihugu.

Nubwo bazakina badafite Andre na Jordan Ayew, The black stars bagomba guhagarara ku izina ryabo.

Captain Asamoah Gyan yagarutse nyuma y’ikibazo cy’imvune doreko yabuze mu mikino ibiri baherukaga gukina.

Abatazagaragara muri uyu mukino ni Thomas Partey wa Atletico Madrid wahagararitswe utemerewe gukina uyu mukino, Jonathan Mensah, Alfred Duncan na Frank Acheampong bose ntibahari.

 Abakinnyi 23 bahamagawe:

ABANYEZAMU: Richard Ofori (Maritzburg United, Afrique du Sud), Joseph Addo (Aduana Stars), Lawrence Ati (Sochaux, France)

BA MYUGARIRO: Harrison Afful (Columbus Crew, Etats-Unis), Daniel Opare (Augsbourg, Allemagne), LumorAgbenyenu (Portimonense, Portugal), Abas Mohammed (Harrisburg City, Etats-Unis), Nicholas Opoku (Club Africain, Tunisie), KasimNuhu (Young Boys Berne, Suisse), Daniel Amartey (Leicester City, Angleterre)

ABAKINA HAGATI MU KIBUGA : Joseph Attamah (MedipolBasaksehir, Turquie), Mubarak Wakaso (Alaves, Spain), Ebenezer Ofori (VfB Stuttgart, Allemagne), GodfredDonsah (Bologne, Italie), Nasiru Mohammed (BK Häcken, Suède), Patrick Twumasi (FC Astana, Kazakhstan), Nana Ampomah (Waasland-Beveren, Belgique), Christian Atsu (Newcastle, Angleterre), Edwin Gyasi (Aalesund, Norvège)

ABATAKA: Raphael Dwamena (FC Zurich, Suisse), AsamoahGyan (Kayerispor, Turquie), MajeedWaris (Lorient, France), BoakyeYiadom (Etoile Rouge Belgrade, Serbie)

DUSHIMIMANA Aimable/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *