IGIKOMBE CY’ISI 2018 : Irebere urutonde ntakuka rw’abasore ba Tuniziya bazakina na Libiya

Ikipe y’igihugu ya Tuniziya ikeneye inota rimwe ryonyine (dore ko iyoboye itsinda n’amanota 13) mu mukino izakinamo n’ikipe y’igihugu ya Libiya yibereye ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2017 i Radès kugira ngo bakatishe itike y’igikombe cy’isi.

Image result for Tunisia football team 2017

Tunisia

Ku rundi ruhande, iyi kipe y’igihugu ya Tuniziya ishobora kujya mu gikombe cy’Isi imaze gutsindwa mu gihe ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yaba yatsinzwe cyangwa yanganyije na Guinea.

Ni kubw’izo mpamvu, umutoza wa Tuniziya (Les Aigles de Carthage), Nabil Maaloul, yashize ahagaragara abakinnyi 11 ntakuka bazakina uwo mukino bazahuramo na Libiya.

Naïm Sliti wa Dijon agaragara muri uru rutonde, umukinnyi wa Al Ahly Ali Maaloul nawe agaragara mu bazakina, myugariro Aymen Abdennour na rutahizamu Ahmed Akaichi wa Al Ittihad de Jeddah bombi ntibarimo, ariko Youssef Msakni na Wahbi Khazri barahari.

Image result for Libye team

Libya

11 bazakina uyu mukino

UMUNYEZAMU: Farouk Ben Mustapha (Al-Shabab Ryad, Arabie Saoudite)
BA MYUGARIRO: Syam Ben Youssef (Kasımpasa, Turquie), Dylan Bronn (La Gantoise, Belgique), Oussama Haddadi (Dijon, France), Ali Maaloul (Al-Ahly, Egypte)
ABAKINA HAGATI MU KIBUGA : Wahbi Khazri (Rennes, France), Mohamed Ali Moncer (Ittihad Alexandrie, Egypte), Naïm Sliti (Dijon, France), Bassem Srarfi (Nice, France), Youssef Msakni (Lekhwiya, Qatar)
UMWATAKA: Yoan Touzghar (Sochaux, France)

UKO BAHAGAZE MU ITSINDA RYA MBERE

IGIHUGU IMIKINO BAKINNYE IYO BATSINZE IYO BANGANYIJE IYO BATSINZWE IBITEGO BATSINZE IBITEGO BATSINZWE IBITEGO BAZIGAMYE AMANOTA BAFITE
TUNISIA 5 4 1 0 11 4 7 13
CONGO DR 5 3 1 1 11 6 5 10
GUINEA 5 1 0 4 5 11 -6 3
LIBYA 5 1 0 4 4 10 -6 3

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *