Amakipe 9 y’abagore azitabira igikombe cy’Amahoro 2019

Igikombe cy’Amahoro cya 2019 kigaragaramo impinduka aho amakipe 20 mu bagabo ariyo azakitabira mu gihe mu bagore amakipe 9 ariyo azahatanira iki gikombe.

Tombora y’uko amakipe azacakirana iteganyijwe kuwa 22 Gicurasi 2019 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri uyu mwaka amakipe azajya atomborana muri buri cyiciro bitandukanye n’umwaka ushize aho irushanwa ryajyaga gutangira amakipe azi inzira azanyuramo kugera ku mukino wa nyuma.

Amakipe 12 yo mu cyiciro cya mbere azitabira igikombe cy’Amahoro cya 2019 ni SC Kiyovu, AS Kigali, Rayon Sports FC, Sunrise FC, Police FC, APR FC, Mukura VS, Bugesera FC, Marines FC, Etincelles FC, Espoir FC, Gicumbi FC mu gihe umunani azitabira iri rushanwa aturutse mu cyiciro cya kabiri ari Hope FC, Etoile de l’est, Interforce FC, Gasogi Utd, Unity Sports Club, Vision FC, Intare FC na Rwamagana City FC.

Ikipe izatwara iki gikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup mu gihe izegukana Azam Rwanda Premiere League ariyo izaserukira igihugu muri CAF Champions League.

Uyu mwaka kandi ufite umwihariko wo kuba hazabaho igikombe cy’Amahoro cy’Abagore aho ku ikubitiro amakipe icyenda ariyo azahatanira iki gikombe.

Ayo makipe ni ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.

Mu gikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize ikipe ya Mukura Victory Sports yatwaye igikombe itsinze Rayon Sports kuri Penaliti.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *