Igihe kirageza ngo ba Miss babyazwe umusaruro aho kwirukira i Burayi bizeye imibereho myiza

Kuva mu 2016  Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye gucunga inyungu no gukorera ubujyana abakobwa batsinze ba Miss. Kuva icyo gihe abakobwa batanu batorewe kuba Miss batuye mu gihugu dore ko ababanjirije bose batuye mu Burayi n’Amerika.

Rwanda Inspiration Back Up yakunze kubashyira hamwe, bakagenda bashyigikirana mu mishanga itandukanye bagenda bakora.

Si ibyo gusa kuko bamwe mu bakobwa bahatanye mu irushanwa  rya Miss Rwanda bagenda bahabwamo imirimo itandukanye mu rwego rwo kubakundisha igihugu no kubibutsa ko i Burayi atariho zingiro ry’ubuzima bwiza.

Mu 2018 Vanessa Mpogazi wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2016 yagizwe ushinzwe itumanaho, Uwasa Rangira D’Amour wabaye igisonga cya kane mu 2016 nawe akunze kugaragara mu majonjora yandika abahatana.

Uretse aba bagiye bakora imirimo ijya kumera nk’ibiraka, ubu Iradukunda Elsa yamaze guhabwa akazi nk’umuyobozi ushinzwe ubufatanyabikorwa [Director of Partnership] mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Iradukunda Elsa

Byatangarijwe ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa ubwo Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yagendaga asura abafatanyabikorwa batandukanye bakoranye muri uyu mwaka.

Aje yiyongera kuri Mutesi Jolly nawe umaze imyaka ibiri ari umukemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Image result for Miss Jolly

Mutesi Jolly

Bamwe mu bakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda birekeje i Burayi bahamirije Celebzmagazine.com biterwa n’ubukene by’akarusho nyuma yo gutanga ikamba bakanga kwandavurikira ku ivuko bagahitamo gukizwa n’amaguru.

Igihe kirageze ngo inzego zose zifite aho zihurira no gutegura irushanwa rya Miss Rwanda zishyireho ingamba n’inkunga ifasha aba bakobwa guhanga imirimo no kwinjizwa muri gahunda zinyuranye za leta mu bukangurambaga n’ibindi.Urugero ni nko gutangiza amahuriro  anyuranye cooperative zigamije kubateza imbere.

Abandi bababanjirije se babayeho bate?

Guhera kuri Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda mu mwaka w’1994, kugeza kuri Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2015, bose berekeje hanze mu bihugu by’i Burayi cyangwa Amerika.

Miss Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda wa mbere mu mateka mu mwaka w’1994, ubu ni umugore w’umubigili witwa Dirk . Miss Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009, ubu we yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Uwamukurikiye ni Miss Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 nawe afite umugabo.

Miss Kayibanda Mutesi Aurore aba muri Turkey aho yiga ibijyanye n'ubwubatsi

Miss Kayibanda Aurore

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, ubu nawe yamaze kugera mu Bufaransa mu mujyi wa Paris. Miss Kundwa Doriane ari ku mugabane w’u Burayi.

Miss Akiwacu Colombe ubu nawe yibereye mu Bufaransa

Akiwacu Colombe

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *