Igihangange mu ntambara na Politiki akaba na sekuru w’Abarasta Haile sselasie yari muntu ki?

Haile sselasie yavutse ku 23 Nyakanga 1892  aza gutabaruka tariki ya 27 08 1975 I addis ababa muri Ethiopia yabaye umwami w’abami mu 1930-1947 uyu afatwa nk’imana yaba rasta yimye ingoma ku ya 02/ugushyingo1930.

Image result for Haile selassie

Muri icyo gihe Addis- abeba yose na Ethiopia muri rusange ariko by’umwihariko Cathedrale Mutagatifu Geoges hose hari hatatse amabara y’umuhondo ,umutuku n’ icyatsi kibisi bose biteguye umwami mushya iyi imihango yo kumwimika yabereye kuri iyi Cathedrale yavuzwe hejuru, amazina ye asanzwe ni, Ras Tafari Makonnen wimitswe agahabwa izina rya Haïlé Sélassié Ier, bivuga tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “Ububasha bukomoka ku butatu Butagatifu”.

Nyuma y’ijoro ryose muri iyo Catederali, Haïlé Sélassié Ier ukomoka ku Mwamikazi wa Saba n’umwami Salumoni, ni bwo yagizwe Umwami w’abami, aba uwa 225 mu gisekuru cya Salumoni cyo kuva mu binyejana birindwi.

Uwo muhango wari witabiriwe n’abantu 12 bahagarariye amahanga, nk’Ubwami bw’u Bwongereza, u Bufaransa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Haïlé Sélassié ahita aba Umwami w’Abami w’Umwirabura rukumbi mu gihugu kitigeze gikolonizwa.

Urusaku rwagereranywa n’impundu ndetse n’amashyi, urusaku rw’amasasu 100 yarashwe mu kirere, inzogera zo mu Kiliziya ndetse n’umutontomo w’Intare enye, byarumvikanye cyane kugeza muri Lalibela, umwe mu Mijyi mitagatifu ya Ethiopia.

Umunsi ubanzirizwa iyimikwa (ubwo ni kuwa 1 Ugushyingo 1930), Haïlé Sélassié aherekejwe n’Umwamikazi w’abami Menen batambagiye mu mihanda ya Addis-Abeba bari mu modoka y’akataraboneka idatwikiriye, bakaba bari bari inyuma y’akarasisi k’ingabo ndetse n’intwaro zikoreshwa n’abarwanira ku mafarasi.

Ubwo bageraga iruhande rwa Catederali yitiriwe Mutagatifu George, Haïlé Sélassié, yunamiye Nyirarume Ménélik II, apfukura ku mugaragaro ishusho ye y’ikibumbano, dore ko ari we watsinze urugamba rwa Adoua mu 1896 rwaburijemo indoto z’Abataliyani zo gukoloniza Ethiopia.

Haïlé Sélassié Ier, yavutse kuwa 23 Nyakanga 1892 kuri Ras Makonnen na Wezero Yeshimebet Ali.

Yimye ingoma mu 1916, ubwo Iyasu, umuhungu wa Ménélik II yari amaze guhirikwa ku bwami na Nyirasenge Zaouditou.

Kuva icyo gihe, Zaouditou yabaye Umwamikazi, maze mu 1928 Ras Tafari Makonnen aza kuzamurwa mu ntera ashyirwa ku rwego rw’Umwami, maze mu 1930, ubwo Zaouditou yari amaze gutanga, ahita aba Umwami w’Abami ariko ikamba aryambikwa nyuma y’amezi atandatu.

Ku ngoma ya Ras Tafari Makonnen, Ethiopia yageze kuri byinshi birimo no kuba yarabashije guhagarika ubucakara akoresheje amategeko yashyizweho mu 1918 ndetse n’iryo mu 1923.

Yanabaye umutegetsi rukumbi uhagarariye igihugu cya Afurika mu muryango SDN (Société des Nations) ufatwa nk’inkomoko y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Icyakora yaje gukurwa muri uwo muryango ubwo ingabo z’Abataliyani zateraga ubwami bwe agahita ajya mu buhungiro, ariko aza kuvuga ijambo ryatonetse Abataliyani mu nama yabereye i Genève kuwa 30 Kamena 1936. Yahise akomereza ubuhungiro bwe mu bwami bw’Abongereza kugeza ubwo yagarukaga mu gihugu cye mu 1941.

Kuva ubwo yagiye yikomwa na benshi, ndetse biza kumuviramo guhirikwa ku butegetsi kuwa 12 Nzeri 1974, arafungwa ndetse aza no kugwa mu buroko kuwa 27 Kanama 1975.

Image result for Haile selassie

Haile Selassie ufatwa nk’umami w’abami mu Rwanda ho bamwe bamugereranya na Yesu mushya

Ibi byavuzwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 83 ishize Haile Selassie yimitswe kuba umwami w’abami muri Etiyopiya akaba ari nawe wazanye bwa mbere izina « rasta ».

Igihe TV yagiranye ikiganiro Kirambuye na Rurangwa Darius uzwi ku izina rya Jah Bone D uririmba mu njyana ya Reggae ubu akaba aba mu Busuwisi, avuga ko we nk’umurasta yemera ko Haile Selassie ariwe ntare ya Yuda yaje kurinda ubutaka butagatifu aribwo Afurika. Ntanashidikanya kuvuga ko Selassie ari we Yesu wagarutse nk’ukowe ubwe yasize abyivugiye.

Jah Bone D asobanura ko imyemerere y’abarasta itari kure y’iy’abakirisitu kuko Bibiliya bakoresha ari imwe nubwo hari ibitabo bimwe na bimwe abakirisitu batashyize muri Bibiliya ariko abarasta bo bakaba batabyirengagiza.

Anavuga ko abakirisitu bo bakizera Yesu kandi yaragarutse ari Haile Selassie waje kwimika amahoro, ubumuntu n’urukundo ku isi aho ikicaro cye, ubutaka butagatifu ari Afurika.

Kuba ari nta gihe ntarengwa kiriho cyo kuba umuntu yagira imyizerere y’aba rasta bizerera mu mahoro n’urukundo binyuze muri Haile Selassie, nibyo Jah Bone D aheraho avuga ko we abona ko ari impamvu y’uko abanyarwanda bakunda amahoro umwanya amarembo akaba abafunguriwe mu ba rasta.

 

Nzayisenga Jean Bosco-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *