Ifi yaciye agahigo ko kugurwa arenga miliyoni 3$ [AMAFOTO]

Tokyo—Umugabo ufite resitora ikomeye i Tokyo, yaciye agahigo ko kugura ifi y’ibiro 278 muri cyamunara, ayitangaho arenga miliyoni 3 z’Amadolari ya Amerika.

Nguyu Kimura n’ifi yatanzeho akayabo ko miliyoni 3$

 

Ibi byabereye mu isoko rishya ry’amafi, ubwo habaga cyamunara ya mbere ya 2019, maze Kiyoshi Kimura atanga miliyoni 333.6 z’Amayeni angana na miliyoni 3.1 z’Amadolari nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Uyu mugabo warusanzwe afite agahigo nk’aka muri 2013, yakubye inshuro ebyiri igiciro cy’iyo yaguze mu myaka 6 ishize.

Aganira n’abanyamakuru yavuze ko na we asanga yarengereye kuko yumva yakubye inshuro eshanu ku giciro yari kuyiguraho.

Ati: “Iyi fi igaragara nk’iryoshye cyane kandi ntiramara igihe, ariko ndatekereza ko natanze igiciro kirengeje urugero.Nakekaga ko nayigura yagati ya miliyoni 30 na 50 cyangwa 60 z’Amayeni ndamutse mpenzwe, ariko birangiye igiciro cyikubye inshuro zirenga 5.”

Uyu mugabo yaciye agahigo ko kumara imyaka 6 yikurikiranya atanga akayabo ku ifi imwe mu cyamunara kugeza muri 2017, gusa umwaka wa 2018 ntiwamuhiriye kuko mugenzi we ufite resitora muri Tokyo yamurushije gutanga menshi mur cyamunara nk’iyi.

Iyi fi ni iyo mu bwoko bwa ‘Tuna’, zimwe mu zihenze ku isi kuko zikunze gukoreshwa mu ndyo yitwa ‘Sushi’ ikunzwe cyane muri Aziya. Abahanga bakomeje kuburira isi ko mu gihe bene izi fi zikomeje gukenerwa ku kigero cyo hejuru zizacika burundu.

Iyi fi yo mu bwoko bwa ‘Tuna’ ifite ibiro 278.

Cyamunara yitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abanyamakuru.

Basanzwe bakora cyamunara y’amafi uko umwaka utangiye.Utanze menshi niwe uyegukana.

 

Niyikiza Theoneste—Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *