Idini rishobora kuzana agatotsi mu mubano wa Diamond na Tanasha bitegura ubukwe

Mu gihe umubano wa Diamond na Tanasha uhagaze neza ndetse bitegura ubukwe,Tanasha yabajijwe ko yiteguye guhindura idini akajya muri Islam Diamond asengeramo arahakana.Byateye amatsiko abafana b’aba bombi barikwibaza igikurikira.

Image result for Diamond with TanashaUyu mukunzi wa Diamond witwa Tanasha aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu yashimangiye ko adateze kuzahindura idini ndetse ko yumva nta mpamvu yatuma akura Diamond muri Islam. Diamond ni umuyisilamu mu gihe Tanasha ari umukirisitu.

Umunyamakuru yabajije Tanasha ati ‘Diamond ni umuyisilamu wowe ukaba umukirisitu, ese watekereje ku byo guhindura idini?’

Related imageTanasha yasubije ati “ Nubaha abavandimwe banjye bose b’Abayisilamu, numva dusenga Imana imwe ari nacyo nshingiraho nemeza ko dukwiye kubaha imyemerere ya buri wese. Yankunze meze gutya, nanjye namukunze ameze kuriya, numva nta mpamvu yo kumuhindura kandi twarahujwe n’urukundo nyarwo.”

Umunyamakuru arongera ati ‘Ni ukuvuga ko muzakomeza gukundana ariko iby’amadini mukabishyira ku ruhande?’ Tanasha na we ati “Yego”.

Ibisubizo bya Tanasha byashyize abafana mu rujijo hari abavuga ko urukundo rwabo rwaba ari agakingirizo rutariho cyangwa bazatandukanywa n’idini.Inkuru z’abatandukana ku bw’idini bakundanaga ndetse banitegura ubukwe zihoraho.

Related image

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *