Icyo Eddy Kenzo avuga ku ndirimbo y’umugore we imushinja ubusambanyi

Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo yagize icyo avuga ku ndirimbo ‘Siri Muyembe’ umugore we, Rema bamaze igihe bashwana, yasohoye benshi bakemeza ko ariwe igendereye.

Rema Namakula ni umuhanzikazi nawe wo muri Uganda, hashize igihe havugwa ubwumvikane buke hagati ye n’umugabo we, Kenzo, muri iyi ndirimbo ye akaba avugamo ‘ugucana inyuma’ benshi bafashe nkaho yacyuriraga umugabo we.

Asohora iyi ndirimbo ‘Siri Muyembe’ Eddy Kenzo yari muri Amerika, aho asubiriye muri Uganda, asanga inkuru ni komoma ko yasohorewe indirimbo, ivuga uburyo aca inyuma Rema agasambana n’undi mugore.

Agira icyo ayivugaho, Kenzo yagize ati “Ndakeka ko ari njye yaba yarayiririmbiye’ yayisohoye ubwo nari ndi USA, narayishimiye cyane, ni indirimbo nziza”.

Eddy kenzo yatangarije NTV ko iyo nawe yaririmbye yitwa ‘Don’t Care’ atasubizaga Rema ahubwo ko ari indirimbo yaririmbiye abaturage, ati “Ntabwo igendereye Rema, ni indirimbo y’abaturage”.

Abajijwe amakuru y’uko yaba agiye kurongora yasubije avuga ko agomba kubanza kubaka inzu z’abana nziza, ku buryo abana be bazakura bafite ejo habo heza.

Ati “Nta gitekerezo mfite, ndacyari umugabo w’umukene mu gutekereza ibyo gukora ubukwe”.

Eddy Kenzo ni umugabo w’imyaka 29, afite abana babiri yabyaranye n’umuhanzikazi Rema Namakula ( Maya Musuuza na Amaal Musuuza).

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *