VIDEO:Twibukiranye ibihe bigoye n’ubuzima bw’inzitane RAMBO yaciyemo

Amazina ye yitwa sylvestar stallone abenshi mu muzi nka RAMBO. Umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye kandi bazwi cyane w’umunyamerika.

Image result for amateka ya RamboDusubiye mu mateka, Stallone yabayeho mu buzima bukomeye cyane ku buryo ngo yigeze gukena cyane akiba umugore we isaha akayigurisha. Ibintu byaje kuba bibi cyane kugeza aho yaje no kuba inzererezi itagira aho itaha bitewe no kubura amafranga yo gukodesha inzu, aho yamaze iminsi itatu aryama kuri station yaza bus.

Ubuzima rero ngo bwaje kurushaho gukomera kugeza aho Stallone (RAMBO) yaje kugurisha imbwa ye yakundaga ku mugabo wihitiraga hafi ya restaurent ku madollar 25$ yonyine, abitewe nuko atarakibona ibiryo byayo.
Uwo munsi ngo yatashye arira kubera agahinda.

Hashize ibyumweru bibiri, yaje kureba umukino witera makofe wahuzaga Mohammed Ali na Chuck Wepner maze uwo mukino umuha igitekerezo cyo kwandika inkuru ya filime ROCKY. Ayandika amasaha 20 yose! Nuko agerageza kuyigurisha kuri Studio imwe aho bamuhaye amadollar $125,000 ku nkuru.

Gusa nawe abasaba ikintu kimwe. Yashakaga kuzagaragara mu filimi ari we mukinnyi mukuru(ACTEUR) gusa barabyanga kuko bifuzaga ko Actieur  yaba undi muntu kuko we ngo babonaga asekeje.

Nuko abonyeko babyanze afata inkuru ye arigendera. Hashize icyumweru barongera baramuhamagara bamuha amadollar 250,000$ ngo abahe inkuru ariko we ntazagaragaremo, nabwo arabyanga. Bamuha 350,000 $ nabwo akomeza kubyanga ngo keretse bamuretse akazakina ariwe Acteur.

Nuko babonyeko akomeje kwanga, bemera kugura inkuru amadollar 35,000$ maze akazakina ariwe ACTEUR nuko Stallon arabyemera.

Ibyakurikiyeho n’amateka! Kuko filime ROCKY yakunzwe cyane….Iramenyekana ku isi hose, ndetse itwara n’ibihembo bikomeye ndetse na Stallon ubwe ahabwa igihembo nk’umukinnyi mwiza wa filimi muri uwo mwaka.

Ese waba uzi ikintu cya mbere Stallon yaguze akimara guhabwa 35,000$? Yaguze ya mbwa yagurishije. Stallon yakundaga imbwa ye cyane ku buryo yategereje iminsi itatu kuri restaurant wa mugabo yagurishije imbwa ye kugiran go yongere ayibone.

Related image

Ku munsi wa gatatu yabonye wa mugabo nuko aramwinginga ngo ayigure gusa umugabo nawe aranga, amuha amadollar 500$ aranga. arongera amuha 1000$ nabwo umugabo aranga kugeza aho Stallon amuhaye 1500$ umugabo abona kwemera.Nuko Stallon aba yisubije imbwa ye gutyo ayiguze akayabo.

Kurikirana inkuru irambuye muri Video

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *