Icyegeranyo ku bami n’abagabekazi b’u Rwanda [AMATEKA]

Hakurikijwe inyandiko z’abanyamateka  u Rwanda rwayobowe n’abami 32, mbere y’uko  basimbuzwa abakuru b’Igihugu mucyo bise Repubulika.

Aha ni uguhera mu mwaka wa mbere ya 1000 nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu/Yesu Kristo (igihe turimo ukurikije uko imyaka ibarwa ubu kuri benshi).Inyandiko nyinshi ntizijya zibasha kurenga ngo hagaragazwe iby’amateka y’imitegekere y’u Rwanda rwa mbere y’uwo mwaka, cyane ko na Gihanga wahanze u Rwanda yayoboye guhera icyo gihe, bivuga ko ari ho u Rwanda ruhera.

Icyegeranyo gikurikira kirerekana urutonde rw’Abami, abagebekazi (nyina w’umwami)  n’igihe bayoboreye n’ubwo hari aho bitagaragara neza neza umwaka (Aha abanyamateka baragenekereza). Gusa ukuri ni uko bo bazwi n’uko basimburanye.

Urutonde rw’abami n’abagabekazi b’u Rwanda (Kuva 934-1959)

Abami Abagabekazi Imyaka y’urucishirizo
Gihanga Ngomijana Nyirarukangaga 934
Kanyarwanda I Gahima Nyamususa 967
Yuhi I Musindi Nyamata 1000
Rumeza Kirezi 1033
Nyarume Nyirashyoza 1066
Rukuge Nyirankindi 1099
Rubanda Nkundwa 1132
Ndahiro I Ruyange Cyizigira 1165
Ndoba Monde 1195
Samembe Magondo 1228
Nsoro I samukondo Nyakanga 1311
Ruganzu I Bwimba Nyakanga 1344
Cyilima I Rugwe Nyakiyaga 1377
Kigeli I Mukobanya Nyanguge 1410
Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi I Nyabadaha 1443
Yuhi II Gahima Matama 1477
Ndahiro II Cyamatare Nyirangabo 1513
 Ruganzu II Ruganzu Nyabacuzi 1543
Mutara I Semugeshi Nyirakabogo 1576
Kigeli II Nyamuheshera Ncenderi 1609
Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura Nyabuhoro 1642
Yuhi II Mazimpaka Nyamarembo 1675
Cyilima II Rujugira Kirongoro  +- 1730
Kigeli III Ndabarasa Rwesero 1741
Mibambwe III Sentabyo Nyiratamba 1746
Yuhi IV Gahindiro Nyiratunga +/- 1814
Mutara II Rwogera Nyiramongi 1853
Kigeli IV Rwabugiri Murorunkwere 1895
Mibambwe III Rutarindwa Kanjogera ?
Yuhi V Musinga Kanjogera 1931
Mutara III Rudahigwa Kankazi 1959
Kigeli V Ndahindurwa 1961

 

Iby’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, we ntiyigeze agira Umugabekazi. Yimye ingoma  kuya 28 Kamena, mu 1961 ahunga igihugu, atanga ku ya  16 Ukwakira 2016 i Virginia muri Leta z’unze ubumwe za Amerika. Umugogo we utabarizwa mu Rwanda i Nyanza mu Rukari.

 

 

Nyampeta Abdou




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *