Icyamamare Nick Cannon yibarutse umwana wa 7 mu bagore batatu bose, Uyu mugabo uhirwa n’impanga cyane

Kuva yatangira umwuga we mu 1998, Nicholas Scott Cannon yagiye akora imirimo myinshi, kuva ubwo yatangiye ari umukinnyi wa filme kugeza ku mukinnyi usetsa byaje ku mugira kimenywabose. Ariko kuri ubu uyu mugabo akomeje gutangaza abantu nyuma yuko amaze kubyara abana benshi bageze kuri barindwi ku bagore batandukanye.

Umukinnyi wa filme Canon n’umugore Alyssa Scott bafite amakuru ashimishije basangije abantu nyuma yuko umwana wabo avutse.

Umunyamideli yashyizeho amafoto agaragaza ibyishimo arimo abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Mu mafoto yashyizeho yayaherekeje n’amagambo agira ati: “Nzagukunda ubuziraherezo”, iyo foto yerekana ko umwana w’umuhungu yavutse ku ya 23 Kamena 2021.

Icyamamare Nick mu bakunzi be bagiye bahura abenshi dore ko yagiye abyarana nabo impanga, uhereye kuri Mariah Carey ndetse n’undi uherutse ku mubyarira muri uko kwezi kumwe kwa Kamena nawe yamubyariye impanga.

Uyu muhungu ni uwa gatatu kuri Cannon muri uku kwezi kwa Kamena akaba uwa kane nta mwaka ushize. Dore ko ku ya 14 Kamena, Cannon na Abby De La Rosa batangaje ko havutse abahungu b’impanga Zion Mixolydian na Zillion Heir. Ukuboza, we na Brittany Bell babyaranye umukobwa. Cannon na Bell bakaba bari basanzwe bafitanye umuhungu w’imyaka 4 “Sagon.”

Umunyamerika Cannon ubu amaze kugira imyaka 40 yari yarashakanye n’umuhanzikazi Mariah Carey mu mwaka 2008 kugeza mu mwaka 2016 babyaranye impanga, umwe w’umuhungu witwa Morrocan Scott n’umukobwa witwa Monroe.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *