Icyamamare J. Cole ategerejwe muri Patriots BBC mu mikino ya BAL

Icyamamare Jermaine Lamarr Cole wamenyekanye nka J. Cole ategerejwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho bivugwa ko ari mu bakinnyi ba mwamba ikipe ya Patriots BBC igomba kwifashisha mu mikino ya Basketball Africa League ibura iminsi mike itangire.

J. Cole (wavutse ku ya 28 Mutarama 1985), ni umuraperi w’umunyamerika, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse na producer. Cole afatwa nkumwe mu baraperi bakomeye mu gihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusange.

J. Cole ni umwe mu bantu bategerejwe mu gihugu cy’u Rwanda byumwihariko mu ikipe ya Patriots BBC yitegura gutangira irushanwa rya Basketball muri Afurika rigomba gutangira tariki ya 16 Gicurasi 2021 rikazasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021 aho imikino yose izabera kuri Stade ya Kigali Arena.

Ikipe ya Patriots mu buryo bwo kwiyubaka neza kugira ngo izaseruke ntankomyi muri aya marushanwa ya BAL agiye kuba nshuro ya mbere, iyi kipe yamaze no kuzana umutoza w’umunyamerika Alan Major ufite izina rikomeye nk’umutoza mukuru ukwiriye kuzabafasha muri iyi mikino iteganyijwe gutangira vuba.

Iki cyamamare nubwo kizwi cyane mu bijyanye no kuririmba ari mu bantu bakuze bakunze gukina umukino w’intoki wa Basketball aho ashobora gukina ku myanya ya 2 na 3 mu kibuga ndetse no kugira ubunga bwo kuboneza mu nkangara [Panier].

J. Cole yari umukinnyi ngenderwaho muri kaminuza ya St John, muri Basketball yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo ariko ntiyigeze agaragara nyuma yo gukomeza umwuga we muri muzika.

Tariki ya 29 Mata 2021 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga za BAL Umuyobozi wayo, Amadou Gallo Fall, yatangaje ko irushanwa rya mbere rya Basketball Africa League ryari ryasubitswe kubera icyorezo cya COVID19 rigomba kubera mu Rwanda muri Gicurasi. Imikino 26 yose izakinwa ikazakirirwa muri Stade ya Kigali Arena.

Amakipe yose uko ari 12 azitabira irushanwa akaba agomba kuba hamwe mu buryo bwo kwirinda uwa kwanduza abandi aturutse ahandi icyorezo cya COVID19, aho acumbitse muri Convention Center.

Amategeko yirushanwa avuga ko mu ikipe hemerewe abanyamahanga babiri baturuka imbere muri Afurika ndetse n’abandi banyamahanga babiri baturutse hanze y’umugabane wa Afurika. Muri rusange abakinnyi mpuzamahanga baturuka muri Afurika batari abenegihugu ni bagomba gukina mu ikipe ya Patriots BBC mu marushanwa ya BAL ni Wamukota Bush n’uwitwa Prince Ibeh wasimbuye Guibert. Mugihe abanyamahanga baturuka kure y’umugabane wa Afurika ari J. Cole n’uwitwa Brandon.

Amakuru dufite nuko iki cyamamare guturuka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ashobora kugera inaha mu Rwanda mu mpera ziki cyumweru turimo dore ko abandi bakinnyi bose ba Patriots BBC bamaze kugera mu mwiherero ndetse na Brandon.

Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

J. Cole yakuze akunda umukino wa Basketball nkuko yabitangiriye mu ishuri yigagamo rya St John University muri Amerika

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *