Icyamamare Didier Drogba mu nzira igana i Kigali

Umunya- Côte d’Ivoire, Didier Yves Drogba Tébily wamamaye muri ruhago mpuzamahanga, ari mu nzira igana i Kigali aho azitabira  Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro.

Drogba w’imyaka 40, aritabira iyi nama mu bantu 3000 bo mu bihugu 110 byo ku isi, iyi nama ikaba izabere mu Rwanda kuva 12-15 Ugushyingo 2018.

Si ubwa Mbere Drogba azaba akandagije ikirenge mu Rwanda, yigeze kuhagera ari mu ikipe y’igihugu. Iyi nama azitabira Izaganirirwamo ibyakozwe muri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwishimira ibyagezweho ndetse no gushaka umuti w’ibikiri inzitizi.

Drogba w’imyaka 40 agize kuza mu Rwanda nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru. Ni umwanzuro yafashe nyuma yuko ikipe ye ya Phoenix Rising itakaje igikombe cya USL (United Soccer League) Cup yahataniraga na Louis Ville City FC.

Ikipe ya Drogba yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino uhuza amakipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Amerika na Canada.

Drogba yatsinze ibitego 157 mu mikino 341 akinira Chelsea mu 2004-2012, atwara ibijkombe bitatu bya Shampiyona ya Premier League na kimwe cya Champions League.

Yayivuyemo ajya muri Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa na Galatasaray yo muri Turikiya.
Yasubiye muri Chelsea “The Blues” mu 2014-2015, atsinda ibitego birindwi mu mikino 40, anafasha José Mourinho wayitozaga gutwara shampiyona.

Drogba afite umugore witwa Diakité Lalla, bakaba barabyaranye abana batatu, umwe muri bo, Isaac Drogba akaba yaratangiye gutera ikirenge mu cya se, aho ubu yagiranye amasezerano n’ikipe yo mu Bufaranda muri Gashyantare 2018.

Drogba yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Chelsea

 

Munezero Janvier/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *