Iby’urukundo rw’umunyamideli Kate Bashabe na rutahizamu Sadio Mané rukomeje kugirwa ibanga

Umwaka urihiritse havugwa umubano wihariye ushobora kuba unahatse urukundo hagati ya rutahizamu w’ikipe ya Liverpool, Umunya-Sénégal, Sadio Mané, n’Umunyarwandakazi w’umunyamideli Kate Bashabe, ariko aba bombi bakomeje kuruca bakarumira bigateza impaka n’amatsiko.

Togo Times - Entre Sadio Mané et la Rwandaise Kate Bashabe, existe ...

Mu mpera z’umwaka ushize kandi, mu Ukuboza, Kate Bashabe yagiye i Doha ku mukino Liverpool yatwariyemo igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Rwandan Socialite Kate Bashabe Denies Love Affair With Liverpool ...

Ibi byose byatumye abakunzi ba Sadio Mané bahitamo kwimara amatsiko, bamubaza ku mubano yaba afitanye n’uyu Munyarwandakazi mu kiganiro yagiranye nabo ku rubuga rwa Instagram ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe.

Découvrez les photos de la nouvelle copine de Sadio Mané | LELEWAL TV

Uyu munya-Sénégal wari kumwe na mwene wabo Mbaye Diagne, yavuze ko nta mubano yigeze agirana na Kate Bashabe, ikintu cyanatumye Diagne akubita agatwenge.

Ballon d'Or Africain – Les félicitations de Kate Bashebe, la ...

Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bashabitsi bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, afite n’iduka ricuruza imyenda mu mujyi wa Kigali.

Mu Ukwakira 2019, Bashabe na we yahakanye iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Sadio Mané ndetse avugwa ko ajya mu Bwongereza muri gahunda ze zihariye zidafite aho zihuriye n’uyu mukinnyi ukomoka muri Sénégal.Urukundo hagati y’aba bombi rurahwihwiswa ndetse rukomeje guteza impaka mu bafana.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *