Jose Mujica ufatwa nk’umwe mu baperezida b’abakene babayeho ku isi

Ni kenshi hano ku Isi usanga ibintu byisnhi bisa n’ibihenze byarigaruriwe na bamwe mu bategetsi , akenshi ugasanga umukuru w’igihugu  runaka agenda mu modoka ihenze cyangwa indege y’akataraboneka yewe n’inzu  zitangaje. Ubu uzasanga bamwe ku isi bakibaza umugabo  José Alberto “Pepe” Mujica Cordano   uzwi cyane ku mazina ya  Jose Mujica wabaye perezida wa Uruguay kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2015  ufatwa nka perezida wabayeho ukennye kurusha abandi ku isi.

Image result for jose mujica

Jose Mujica yashyizwe mu bantu b’abakuru b’Ibihugu  bakennye cyane kandi ari umukuru w’Igihugu ufite ububasha bwo kwiganurira imitungo ,ariko uyu mugabo waranzwe no gukunda ikiremwa muntu no gufasha abakene ntiyabikozwaga.

Kubona Perezida w’Igihugu agenda n’amaguru agakora urugendo rurerure nta muntu umurinze bisa nk’ibidashoboka,Jose we yarabikoraga ccyane agaherekezwa n’imbwa ye mu muhanda, aho abatamuzi neza batakekaga ko ari umukuru w’igihugu.

Jose yavutse Taliki 20 Gicuransi 1935, avukira muri Urguay,yabaye perezida wa 40 wa Uruguay,yasezeye ku kazi muri 2015 aho kuri ubu afite imyaka 83,bimwe mu byamuranze byatangaje benshi cyane.

Ukuntu yicishaga bugufi ndetse n’ukuntu yajyaga mu bantu ameze,nibyo byatumye benshi bamushyira ku isonga ry’abaperezida babayeho ari abakene kurusha abandi ku isi.

Jose Mujica yakunze gukora ibikorwa by’urukundo aho yatanze 90% by’umushahara we w’ibihumbi 12 by’amadolari akabiha abakene ndetse n’aba rwiyemezamirimo bakizamuka.

Nkuko tubizi,benshi mu baperezida baba mu mujyi mu mazu y’ibitabashwa,ariko uyu we yiberaga mu nkengero z’umugi wa Montevideo mu mirima ye ndetse inshuro nyinshi yabaga yiyambariye sandari n’ikabutura kuko bivugwa ko kositimu yari afite zari mbarwa.

Mujica ntiyari afite imodoka zihenze n’abakozi benshi ndetse ntiyagiraga umushoferi yaritwaraga aho yajyaga hose.

Mujica yanenzwe na benshi kubera ukuntu yambaraga nabi buri gihe ndetse kuri we imyambariro cyari ikintu gito cyane.

Benshi bemeza ko iyi mibereho yo kutita ku bintu yaba yaratewe no kuba muri gereza dore ko yafunzwe inshuro 2 zose aho yamaze muri gereza imyaka 14 ndetse araswa inshuro 6 zose ntiyapfa.

Mujica yabaga mu mutwe w’inyeshyamba witwa Tupamaros warwaniraga uburenganzira bw’abakene no kwishyira bakizana muri Uruguay.

Nubwo yakoze ibi byose Jose Mujica yanenzwe byinshi ku butegetsi bwe birimo kwemera ubutinganyi, kwemerera abaturage gucuruza ry’ibiyobyabwenge n’itegeko ryemerera abaturage gukuramo inda.

Jose usanga  bamwe mu Baperezida bamugana ngo abahe impanuro ku kiremwamuntu

               Imodoka ya Jose yari iciriritse cyane

David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *