Ibyo wamenya kuri Bobi Wine umuhanzi uhatanira kuba Perezida wa Uganda

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka  “BOBI WINE” mu muziki,ni Umugande w’umunyapolitiki , umukinyi wa filime, umucuruzi,umuhanzi,ndetse akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Arrest of Uganda's Bobi Wine Spells Trouble for 2021 Election | Human Rights WatchBobi Wine umuhanzi uharanira kuba Perezida wa Uganda

Muri 2017 ku italikiya 11 Gicurasi ni bwo yabaye umwe mu bagize inteko nshingamategeko ya Uganda ahagarariye agace ka Kyadondo kari mu burasirazuba  ho mukarere ka Wakiso ,ayoboye itsinda ritavugarumwe na perezida Yoweri Museveni bita People Power ,our Power.

SQOOP; It's Deep on Twitter: "Bobi Wine to perform at conscious music festival in Jamaica #SqoopUpdates https://t.co/zhzQkm0i2d… "

Robert Kyagulanyi  yavutse talikiya 12 gashyantare 1982 avukira mu bitaro bya Nkozi aho mama we yakoraga, yakuriye mu gace ka kajagari kari mu majyaruguru  y’uburasirazuba  bwa  Kampala  kitwa Kamwookya.

1996, Kyagulanyi  yize mu ishuri ryisumbuye  ryitwa Kitante hill school ndetse  yiga no mu ishuri ryisumbuye  rya Kololo (Kololo secondary school) ahakura  impamyabushobozi  mu bijyanye  n’uburezi 1998.

2003 yahise ajya  kwiga muri kaminuza  ya Makerere  iherere mu murwa mukuru  wa  Uganda Kampala yiga  ibijyanye  na muzika , kubyina  ndetse  na drama  ahakura  impamyabumenyi  y’icyiciro cyakabiri cya kaminuza A0.

2016 Bobi Wine  yasubiye muri kaminuza ajya kwiga ibijyanye n’amategeko muri kaminuza mpuzamahanga yo  mu burasirazuba bw’ Afurika ahakura impamyabushobozi mu byamategeko A0.

Kyagulanyi  yinjiye mu bijyanye  n’umuziki   mu myaka yaza 2000 ahitamo izina rya  Bobi Wine, mu ndirimbo ze yakoze  bwa mbere harimo “ AKAGOMA” , “FUNTULA” NA “SUNDA”yakoranye n’umuhanzi Ziggy D, izi ndirimbo zatumye amenyekana  cyane bituma yamamara mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Indirimbo ze zakundaga kuba ziganje mu jyana ya reggae, dancehall, ndetse ziri no mujyana ya Kinya furika izwi nka Afrobeat. Yabaye umuyobozi w’itsinda ryari rizwi nka “Fire Base crew” kugeza risenyutse nyuma ashinga irindi tsinda ryamenyekanye ku izina rya Ghetto republic of Uganja, Yasohoye indirimbo nyinshi  zirenga 70 mu myaka 15.

Muri 2016 indirimbo ye yise “Kiwani” yakoreshejwe muri filime yiswe Disney” Umwamikazi w’IKatwe” .

Bobi Wine kandi ni umukinyi waFilime ,yatagiye gukina muri 2010 atagirira muri filime ya drama yiswe “Yogera ”.

Muri 2015  yakinye muri filime yitwa “Situka”, yakomeje gukina filime nyinshi harimo na Divizionz.

Museveni lauds SFC for beating Bobi Wine 'properly' | edgeMuri Mata 2017 Kyagulanyi ni bwo yatagiye urugendo rwe rwa politiki aho yatagiye kwiyamamariza guhagararira agace ka Kyaddondo y’Iburasirazuba, urugendo rwe rwo kwiyamamaza rwaravuzwe cyane  muri Uganda ndetse no mu  mahanga aho yatsinze uwo bari bahanganye kuri uwo mwanya wari uhagarariye ishyaka riri kubutegetsi ari ryo “National Resistance Movement” (NRM)  witwa Sitenda Sebalu ndetse na Apollo Kantinti waruhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari ryo Forum for Democratic Change (FDC).

They pulled and squeezed': Uganda's pop star MP Bobi Wine tells of police 'torture' in excruciating detail | South China Morning PostUganda's Bobi Wine: A rapper's quest to be president - CSMonitor.comMuri 2018  yatagiye kugenda amenyekana cyane muruhando rwapolitike aho yagendaga atsinda abakandinda benshi baturuka mu mashyaka akomeye cyane muri Uganda nka NRM ndetse na FDC.

Talikiya 14 Kanama 2018 abari bashyigikiye umukandida wigenga mu matora yo guhatanira  umwanya mu inteko nshingamategeko witwaga Kassiano Wadri bitambitse imodoka zaperezida Museveni mu majyaruguru y’umujyi wa Arua hafi ya Gulu bazitera amabuye, muri uku kwezi kwa Kanama  taliki ya 15 ni bwo Bobi Wine yatawe muri yombi akurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no gukangurira abantu gukora urugomo.

Museveni Tramples Ugandan Constitution in Latest Attempt to Silence Artists – FREE BOBI WINEKu italiki ya 24  Nyakanga 2019 ni bwo Kyagulanyi yatangaje kumugaragaro ko yifuza kwiyamamariza umwanya wa perezida mu matora rusange azaba mu mwaka 2021, yanatangaje ko yiyunze ku ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi ari ryo National Unity Platform ( NUP) atorerwa no kuba umuyobozi waryo ndetse no kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda ateganyijwe muri Gashyantare 2021.

Uganda's pop star MP Bobi Wine arrested as police break up rally | Governance | The GuardianRobert Kyagulanyi afite umugore witwa Barbara Itungo bakaba barashyingiranywe muri Kanama 2011, bafitanye abana bane ari bo Solomon Kampala Nyanzi, Shalom Namagembe, Shadraq Shilling Mbogo na Suubi Shine Nakaayi, Bobi Wine n’umuryango we bibera mu gace ka Magere ho mu karere ka Wakiso.

Ku itariki ya 10 Gashyantare 2015 ni bwo se witwaga  Jackson Wellington Ssentamu yapfuye azize Diabete , umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu amagana harimo abayobozi muri leta ndetse n’ibindi byamamare.

Mu kwezi kwakurikiyeho ni bwo yahise asohora indirimbo yitwa “Paradiso” ifite ubutumwa bw’uko umuntu akwiriye guha agaciro ababyeyi be igiye bakiriho .

Stella Nyanzi Bashed for Hinting on Possiblity of Bobi Wine Being President and Besigye His Prime Minister - Online news from Uganda and the East African region - SoftPower News

 

Imvano y’inkuru n’amafoto : Internet

Jean de Dieu  UDAHEMUKA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *