Ibyo wamenya ku munsi wa Eid El Fitr usoza ukwezi kwa Ramadhan ku bayisilamu

Buri mwaka  ku Isi yose usanga  haba umuhango wo wo kwizihiza ukwezi kwa Ramadhan  uba  mu kwezi kose kwa Gicurasi  buri mwaka .Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Kamena 2018, amamiliyoni y’abayoboke b’idini ya islamu mu bice bitandukanye by’isi barasoza ukwezi gutagatifu kuri bo kwa Ramadhan, aho baba bamaze ukwezi biyiriza ubusa bakora ibikorwa bitandukanye byo kugandukira Imana.

Image result for Muslims

Kuri uyu munsi abayisilamu baramukira mu isengesho rusange rya Eid el-fitr riba mu gitondo cya kare, maze nyuma abenshi bagasubira mu miryango yabo bakajya gukomerezayo ibirori.

Eid El Fitr ni umunsi usoza iminsi 30 abemeramana b’idini ya Islam baba bamaze biyiriza ubusa basenga ndetse bakora n’ibikorwa byinshi byo kwiyegereza Imana no kwibombarika imbere y’amategeko yayo.

Bimwe mu biranga uyu munsi ndetse n’agaciro uhabwa mu myemerere y’idini ya Islam

Uyu munsi ukomeye cyane mu myemerere y’idini ya Islam ni umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Chawwal, ukwezi kwa cumi ku ngengabihe(calendar) ya Islam gukurikira ukwa Ramadan, uku kwezi kwa cyenda mu mezi ya kiyisilamu kukaba ukwezi gukorwamo igisibo kimwe mu nkingi eshanu zikomeye z’idini ya Islam.

Uku kwezi guhabwa agaciro gakomeye cyane ndetse kukaba ari n’ukwezi gutagatifu mu myemerere y’iri dini kuko ari ukwezi intumwa y’Imana Muhammad yahishuriwemo igitabo gitagatifu (Koroan) gikubiyemo amahame y’idini ya Islam.

Muri uku kwezi abayisilamu bose bagomba gusiba bagakurikiza ingengabihe y’amasengesho n’iyo gufatiraho ifunguro buri munsi. Ramadhan kandi nk’uko Koroan ibivuga ikaba ari umuyoboro ku bantu.

Muri uku kwezi abayisilamu baba bagomba gukoresha uko bashoboye kose ngo bakurikize amahame yose y’idini kandi bakirinda ingeso zose n’imyitwarire idahuza n’amategeko y’idini.

Igisibo cyagenewe ibikorwa bigaragaza ukwemera guhamye, aho abayisilamu bashakisha uburyo bwose bakwiyegeranya n’Imana. Muri uku kwezi baba bagomba kwirinda ibibanezeza bakiyegereza Imana.

Nyuma y’iminsi 30 rero abayoboke b’idini ya Islam basenga cyane, biyiriza ubusa ndetse birinda kwishimisha mu buryo bwose ngo begerane n’Imana, haza ukwezi kwa Chawwal, aho ku munsi wako wa mbere bizihiza ibirori bya Aid el Fitr, ibirori byo gusoza igisibo, bakishima ndetse bagasangira.

Uba ari umunsi w’ibirori bikomeye

Kuri uyu munsi abayisilamu bajya mu Misigiti mu gitondo, bambaye imyenda myiza cyane,(akenshi iba ari na mishya) kugira ngo basenge isengesho ry’uyu munsi.

Nyuma y’isengesho inshuti n’abavandimwe mu miryango barahura bakishimana ndetse abishoboye bagaha ibyo kurya abatabasha kubibona (Zakat al-fitr).

Bamwe mu bayisilamu bakaba bizihiza uyu munsi mukuru igihe cy’iminsi igera kuri 3. Muri uku kwezi kwa Chawwal abayisilamu bose bakaba basabwa kongera gusiba byibuza indi minsi 6 yitwa ‘As-sitta al-bid’.

David Maira/celebmagazine

 
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *