Ibyo utamenye mu gitaramo East African party 2019

East African party ni  igitaramo kimaze kuba ubukombe aho abanyarwanda batangiza umwaka mu birori by’abahanzi baba bakunzwe.Uyu mwaka wari agahebuzo kuko umuhanzi nyamukuru yari umunyarwanda agafatanya n’abandi bahanzi nyarwanda kandi barakoze abafana bataha bishimye  cyane mbese banyuzwe.  Nyuma y’inkuru nyinshi zanditswe zivuga kuri iki gitaramo, dore bimwe mu byo celebzmagazine.com yagukusanyirije waba utaramenye cyangwa ngo usome mu bitangazamakuru ko byabereye muri ikigitaramo  cya 2019 cyatumiwemo Meddy nk’umuhanzi mukuru.

Dj Marnaud yatanze amadorali 100 y’ubuntu ku mufana

Dj Marnaud yatanze amadolari 100 ku mufana wiganye ijambo akunda kuvuga ashyushya abantu

Igitaramo kigeze hagati DJ Marnaud arigucurangira abantu bari bitabiriye igitaramo anabashyushya, yaje gutanga intego yo gusubiramo amagambo akunda gukoresha anemeza ko ubisubiramo akabishobora amuhemba amadolari 100. Umusore umwe wagerageje yahise ayakukana , ahita arekeraho gukurikirana igitaramo , arayajyana we na bagenzi be bajya kwifata neza.

Meddy yagiye gusuhuza umufana ufite ubumuga baramwangira

Meddy yakumiriwe kwegera umufana 

Mu myanya y’icyubahiro ahana imbere cyane, hari hari umusore ufite ubumuga bw’ingingo wari wicaye mu kagare. Uwo musore yaranzwe no gufana abahanzi cyane mu gihe bari kuririmba kuko Social Mula yaramwishimiye ajya kumusuhuza anamwongorera ibintu abandi batamenye. Ubwo Meddy yari ku rubyiniro yaje kubona uwo musore yazamuye agapapuro kariho ifoto ye kananditseho ko amukunda. Byaje gutuma uyu muhanzi asimbuka ngo asange uyu musore ariko abashinzwe umutekano hamwe n’inzego za police zamwangiye kumugeraho.

Mc Sylivie abafana bamwirukanye ku rubyiniro

MC Sylvie yakoresheje imvugo itaranyuze abantu nyuma yo kwamaganwa n’abafana

Ubwo igitaramo cyari kirimbanyije ,abakitabiriye bari bamenyereye gusimburana hagati y’aba Djs n’aba MCs , ubwo Mc Kate yamaraga kuvuga ko abazaniye umwanyarwandakazi ubizobereye abafana bose barishimye cyane , batangira kuririmba no Anitha.

Abantu batunguwe no kubona haje MC Sylivie , bamuha akaruru , ntibamwishimira na gato byaje gutuma haza bagenzi be kumufasha ahita anava ku rubyiniro , birangira Anitha Pendo ari we uje kuyobora gahunda abana barishima cyane.

Ni naho yavugiye amagambo benshi bise ko ari ugutesha agaciro bamwe mu bitabiriye ibyo birori.

Igitaramo cyayobowe aba DJs n’aba MCs benshi cyane

Iki gitaramo cyayobowe n’abantu benshi cyane mu buryo bunyuranye aba Mcs barimo MC TINO, MC KATE, MC ANITHA PENDO NA MC SYLIVIE , MC BURYOHE cyanacuranzemo abantu banyuranye barimo Dj Lenzo, DJ Phil peter , na Dj Marnaud abantu besnhi bavugaga ko ari umubare munini w’abantu kandi bafite izina rikomeye muri iyi mirimo, bibaza uko ibitaramo byabereye ahandi byayobowe. Iki ni kimwe mu byashimwe cyane mu mitegurire y’ibi birori.

Meddy yamaze hafi isaha yose abafana bakeka ko yaba atigeze aza

Image result for igitaramo cya meddy 2019

Ubwo abahanzi bari bateganijwe kuririmba bose barangiraga , hasigaye gusa umuhanzi mukuru wa Meddy , ntabwo yahise aboneka . Haciyeho akanya katari gato kuko hashize hafi isaha . Byaje gutuma hari abafana bamwe batangira kuvuga ngo cyangwa ntiyaje gusa bakaremwa agatima n’uko yari amze iminsi yumvikana mu bitangazamakuru ko ari mu Rwanda ,byarangiye aje araririmba bose baranyurwa bagenda bishimye bamwirahira.

Umusore usa na Meddy byamuviriyemo kujya mu mwanya atishyuriye

Mu bafana hari harimo umusore abantu benshi bashoboraga kwemeza ko ari umuvandimwe wa Meddy abandi bafana baramuteruye bamushyira hejuru Meddy aramubona aramuhamagara.

N’ubwo abacungaga umutekano babanje kumugora byarangiye abashije kugera ku rubyiniro Meddy aramwerekana avuga ko basa ariko ntacyo bapfana gusa ko amufata nk’umuvandimwe we. Umusore mu kumanuka ntiyasubiye mu myanya ya 5000, ahubwo yahise akurikiranira igitaramo mu myanya y’icyubahiro bishyurama ibihumbi 10.

Meddy yatunguye abafana be yuriza umukunzi we ku rubyiniro

Nyuma yo kugaragaza bwa mbere umukunzi we Mehfira Mimi, mu gitaramo yakoreye i Montreal muri Canada.Ijoro rya taliki 1.1.2019 i Kigali mu gitaramo EAP nanone yatunguye imbaga abamurikira Mimi.

Mimi, umukobwa watwaye umutima w’umuhanzi Meddy yiyeretse abatuye i Kigali mu gitaramo umukunzi we yakoreye i Kigali. “Ntawamusimbura” niyo ndirimbo yahishuye ukuri k’urukundo rw’aba bombi. Uyu mukobwa agaragara mu mashusho yayo akina ubutumwa bukubiyemo. Ni indirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Meddy yaririmbye iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” atarayisoza ahamagara uyu mukobwa wari mu rwambariro amusaba kumusanga ku rubyiniro. Ati “Ngwino…Vayo”. Uyu mukobwa yahise amusanganira maze yiyereka abanyamujyi. Meddy yahoberanye n’umukunzi we n’uko aramurekura asubira mu rwambariro.

Nta buryo bwihariye bwo kwakira abanyacyubahiro b’umwihariko bwari buhari

Muri iki gitaramo nta buryo bwo kwakira abanyacyubahiro b’umwihariko bwari buhari, iyo umuntu yamaraga kugera mu myanya yishyuye, byabaga birangiye abantu bagiraga uburenganzira bungana. Binyuranye n’ibitaramo aho wenda nka minisitiri aba ashobora kwitabira kandi agakurikirana ibiri kuba yicaye. Muri iki gitaramo imyanya abantu bishyuye bayinganyagamo uburenganzira abandi baguhagarara imbere cyangwa wanabura intebe yo kwicaraho.

Umwana yari ari gufata amashusho bimuviramo kuvugana na Meddy

Uyu mukobwa yahamagawe arimo kwifatira amashusho biramushimisha

Umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 10, yarimo afata amashusho Meddy ari kuririmba, amuzamura ku rubyiniro umwana arishima cyane , anasubira mu mwanya we arira bitewe n’uko byamurenze.

Nubwo igitaramo cyagenze neza,Meddy ageze ku ndirimbo yanyuma umusore yakubiswe iz’Akabwana nyuma yo kwiba telephone agateza umutekano muke. Nanone ntitwakwirengagiza uburyo abenshi batashye bukeye babuze imodoka na moto bibacyura.

Photos : Internet

BIKORIMANA Alphonse & Abdou Bronze




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *