Ibyo Nana ukina film akwiye gufatirwaho urugero

Uwamwezi Nadege, uzwi nka Nana muri City Maid,ni umukobwa utaraciwe intego no kubyarira iwabo,amaze kwegukana ibihembo binyuranye muri sinema netse ni umucuruzi akora ibintu bijyanye n’ubudozi aho bacuruza imyambaro ya Made in Rwanda.

Related image

Nana afite umwana wumuhungu yamubyaye mu mwaka w’2009 witwa Ganza. Yabyaye akirangiza kwiga Tronc Commun, bivuze ko kuri ubu umwana wa Nana agize imyaka icumi y’amavuko. Ganza wa Nana nibyo byishimo bye iyo ava akagera nta kintu na kimwe kiramuha ibyishimo nk’ibyo kuba afite umwana.

Nk’umukobwa wabyariye iwabo ashimira Imana n’ababyeyi be kuba bataramutereranye ubwo yatwitaga cyane ko yari muto. Agira inama ababyeyi bafata nabi abakobwa babo batwaye inda abibutsa ko uko bagirira nabi abo bakobwa bigira ingaruka ku mwana uri mu nda ndetse agaruka ku kuba uwo mwana shobora kuzaba umuntu udasanzwe.

Uyu mukobwa umaze kugaragara muri filimi nyinshi, ashimishwa no kuba hari izanamuhesheje ibihembo nk’uko abitangaza .Akora ibintu bijyanye n’ubudozi aho bacuruza imyambaro ya Made in Rwanda, baradoda bakanamurika imyenda ikorerwa muri Nana Design Collection ihererye iruhande rwa Statistic munsi ya Gare yo mu mujyi.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *