Ibyiza 10 utari uzi byo gukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bwa muntu.

Gutera akabariro buri munsi ni igikorwa gifasha bashakanye kwegerana no gukungana kurushaho, gusa kandi kinafitiye akamaro umubiri wa buri muntu, nko kuba umuntu agaragara nk’ukiri muto, kurwanya iminkanyari n’indi mimaro inyuranye. Ariko kubikora buri munsi kandi bihoraho ku babyemerewe ni ingenzi cyane nk’uko twabibakusanyirije muri iyi nkuru. Ariko umwanzuro uhurizwaho n’ubushashatsi bunyuranye ni uko gutera akabariro buri munsi bifite ingaruka nziza ku buzima. Celebzmagazine ikaba yabakusanyirije imimaro 10 yo gutera akabariro buri munsi :

  1. Kugaragara nk’ukiri muto.

Bushakshatsi bwakozwe na Dr  David weeks , umuhanga mu kororoka kw’abantu , yatangaje ko mu nyigo yakoze mu myaka 10, bwagaragaje ko abashakanye bakoraga imibonano mpuzabitsina buri munsi bagaragaraga nk’abakiri bato ho imyaka 7 ugereranije n’imyaka nyakuri  bari bafite. Gusa yemeza ko kubikora buri munsi batagomba kubikora bitabarimo ngo ni ukurwanya ubusaza ahubwo bakabikoze bumva bibarimo kandi bombi babishaka.

  1. Kororoka byoroshye

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuntu atera akabariro buri munsi bifasha intnga ze guhora ziteguye guhora zatera inda. Binafasha gutuma intanga zikuze zisohoka , bityo umuntu agahorana umubiri witeguye kuba yatera inda mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’uburumbuke.

  1. Kurwanya ibicurane

Iyo umuntu akora imibonano mpuzabitsina, bituma ubudahangarwa bw’umubiri burazamuka bityo umusembro witwa immunoglobulin A ,urwanya bikomeye ibicurane n’indwara zifata mu buhumekero. Ubushakashatsi bugaragaza ko abatera akabariro buri munsi baba bafiye ubwiyongere bw’ikorwa ry’uyu musemburo ho 30%.

  1. Imibonano ikozwe neza bihoraho yongera kuramba

Ubushshatsi bwakorerwe muri Australia bwagaraje ko 50% by’abo bwakoreweho barambe, byabaga bifitanye isano no kuba batera akabariro buri munsi. Abagiraga ibyago byo gupfusha abo bashakanye, , ngo ubwirinzi bw’umubiri wabo bwacikaga integer cyane, rimwe na rimwe bagapfa byihuse.

  1. Kurinda indwara z’umutima

Ubushashtasi bwakorewe mur Isiraheli  bwagaragaje ko abagore n’abagabo bagize ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina 2 ku munsi , maze bakayikora, bagabanukaho 30% ku byago byo kuba barware indwara z’umutimaa kurusha abatabitekereza ngo banabikore.

  1. Kugaraga neza ku bandi ( kuba sexy )

Gutera akabariro cyane bituma umubir urekura imisemburo mynshi ikurura abo mudahuje igitsina. Niyo  mpamvu usanga abantu bryamanye badapfa kubireka cyangwa ugasanga nyuma y’uko muntu ashatse abantu abab bavuga ngo yabaye mwiza kurushaho. Biterwa n’uko umubiri we uba warakoze imisemburo myinshi ikurura abo batandukanye ku gitsina.

  1. Kugira uruhu rwiza

Gutera akabariro byibura gatatu mu cyumweru, umubir w’umugore ukora imisemburo myinshi ifasha umusatsi gukura neza,  iyo misemburo kandi igafasha uruhu guhora rworoshye kandi rusa n’urunyerera.

  1. Gutera neza k’mutima no gutembera kw’amaraso

Mu gihe cyo gutera akabariro umutima uburyo wateragamo byikuba hafi kabiri , ku buryo ngo waba uva kuri 70 ukagera ku nhsuro 150. Igihe umutima wateye cyane bidatewe n’uburwayi ahubwo bitewe n’ibyishimo ni ibintu byiza cyane. Ubushakashatsi buvuga ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina aganukaho 50% ku byago byo kuba yarwara umutima. Kuko muri iki gikorwa umubiri ukoresha imbaraga nyinshi, ni na byiza gukorerwa mu bwisanzure hari n’umuwuka uhagije.

  1. Kugabanya umunaniro wo mu mutwe ( stress)

Abantu batera akabariro bihoraho , abnshi batanga ubuhamya bw’uko bibafasha gusinzira neza, kandi ko bituma mu mutwe umuntu atuza kurusha igihe atihaye akabyizi.

  1. Kurwanya kanseri

Ubushakashtsi bwakozwe  bwerekanye ko gusohora inshuro hagati ya  13 na 20 bigabanya ibyago byo  14% ku kuba umuntu yarwara kanseri yo mu dusabo tw’intanga( prostate cancer). Ubushajashatsi kandi bukerekana ko  kugira imisemburo yo mu myanya ndangagitsina idakoreshwa  byongera ibyago byo kuba umuntu yarwara kanseri.

Iyi nkuru ntigamije kwamamaza gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo igamije kugaragaza akamaro kayo ku babyemerewe.

Twabikusanije twifshishije ubushakashatsi bunyuranye cyane inkuru yakoze n’urubuga consciouslifenews.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *