Ibyishimo n’umubabaro byaranze ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwongereza-Sebukwe yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Kuri uyu wagatandatu nibwo Meghan Markle yashyingiwe n’Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry ,bihurirana na se w’umukobwa Thomas.M kujyanwa mu bitaro abagwa umutima.

Image result for Meghan Markle marriage

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry ndetse na Meghan Markle bemeranyijwe kuba umwe uyu munsi. Gusa ikibabaje ni uko papa w’ umukobwa Markle, atagaragaye muri ibi birori  byahuje benshi baturutse hirya no hino ku isi,ariko hari ubutumwa yamugeneye.

Thomas Markle wishimiye bikomeye umukobwa we, ntabwo yagaragaye muri ubu bukwe bwabereye I Windsor Castle, nyuma yo kumenyeshwa ko agomba kubagwa umutima muri iki cyumweru kubwo kurokora ubuzima bwe buri habi.

Image result for Meghan Markle marriage

Iyumvire amagambo yuje byose Thomas.M yabwiye umukobwa we warushinze na Harry, igikomangoma cy’Ubwongereza, umenye n’impamvu atahagaragaye.

Nkuko tubikesha urubuga rwa TMZ, guturuka aho arwariye i Calfornia muri Amerika uyu mugabo yagize ati”Umwana wanjye arasa neza bihebuje kandi arishimye. Nifuzaga kuba mpari ariko ntibyakunze gusa mbifurije urukundo ruhoraho n’ibyishimo by’ubuzima bwanyu bwose” yongeyeho ko ubwo yarebaga ibi birori byari byuje umunezero ndetse n’imbamutima bihebuje.

Mu minsi ishize, niho Markle Meghan yatangaje ko umubyeyi we Thomas Markle, atazagaragara muri ibi birori by’ubukwe bwe, avuga ko yifuzaga kumubona ahari ati”Birababaje, gusa icyambere gihenze ni ubuzima bwe”.

Markle w’imyaka 73, yagaragajwe nk’udashyigikiye bu bukwe, Gusa, nyuma yaje gufatwa amafoto n’abapaparazi yishyiriyeho, agaragaza ko ari mu myiteguro y’ubu bukwe. Umuvandimwe wa Meghan wishinja kuba ari we wafashe aya mafoto, atangaza ko ibi byose yabikoze kugira ngo agaragarize rubanda isura nziza ku mubyeyi we.

Byaravuzwe, cyane mu ngoro y’i Bwami ya Kensington, banditse basaba “Ubwumvikane ku mpande zombie” bati “Uyu ni umwanya wihariye kuri Meghan Markle, muri iyi minsi yitegura ubukwe”. Ibi byakomeje kuzamura umurego w’abemezaga ko Thomas Markle atazataha ubu bukwe.

Umuvugizi w’i Bwami Kensington yakomeje agira ati”Meghan n’igikomangoma Harry, barasaba ubwumvikane no kubahana ku byerekeranye na Thomas Markle, kubw’ibihe arimo by’ubuzima bwe butifashe neza”

Image result for Meghan Markle marriageImage result for Meghan Markle marriageRelated imageRelated imageImage result for Meghan Markle marriageRelated imageRelated image

Theogene Uwiragiye – Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *