Iby’ingenzi ukwiye kumenya mu itegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa rikurikizwa muri 2019

Tariki ya 29 Ukwakira 2018, mu igazeti ya Repubulika y’u Rwanda No 44 yo kuwa 29/10/2018, hasohotse itegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.Muri iri tegeko hagaragaramo ubwoko bw’umusoro ku mutungo utimukanwa (ubutaka n’inyubako) n’ibiciro bitewe n’aho umutungo uherereye, gusa hanagaragaramo imwe mu mitungo isonewe umusoro.

Peacemaker Mbungiramihigo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’itangazamakuru atangiza amahugurwa y’umunsi umwe.

Ibi byavugiwe mu mahugurwa yateguwe na Minisitere y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ku bufatanye n’inama y’igihugu y’itangazamakuru (Media High Council), ejo tariki 12 Gashyantare 2019, aho abanyamakuru barenga 100 bahuguye mu rwego rwo kubasobanurira iry’iri tegeko kugira ngo nabo babashe kurisobanurira abakurikira amakuru mu bitangazamakuru byabo.

Nzayikorera Jonathan, Umukozi ushinzwe politiki y’ingengo y’imari y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, yasobanuye ko iri tegeko rije gukumira abakoresha nabi ubutaka ndetse no gufasha inzego z’ibanze kubasha kwibonera amafaranga y’ingengo y’imari batagombye gutegereza ava muri Leta.

Erneste Karasira, wari uhagarariye, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), yavuze ko umuturage ari we mugenagaciro w’imena ku mutungo we ashingiye ku byo yawutanzeho, ariko anagaragaza ko iyo hakemanzwe agaciro kawo bisaba ko hitabazwa umugenagaciro wemewe na Leta.

Uyu muyobozi yanavuze ko mu gihe cya vuba, hagiye kuza uburyo bw’ikoranabuhanga (System) buzajya bufasha ku kumenya agaciro k’umutungo utimukanwa ngo usorerwe.

By’umwihariko ku musoro ku mutungo utimukanwa, itegeko ryariho mbere ryasoreshaga umuntu ufite icyangombwa cya burundu cy’uwo mutungo (abari bagifite ni 2%) naho abafite ubukode bakishyura amahoro ku butaka, ariko iri ryo bisaba umuntu wese ufite umutungo kuwusorera.

Ku musoro ku butaka, uzajya ubarwa ku gaciro kari hagati ya 0 na 300 y’amafaranga y’u Rwanda kuri metero kare (m2), bitewe n’aho buherereye mu mujyi, mu nkengero zawo cyangwa mu cyaro.

Nk’urugero niba ugomba gusorera ubutaka bwa m2 2000, agace buherereyemo gasoreshwa 150 Frw kuri m2, uzishyura 2000×150=300,000 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka 5.

Ku musoro w’inyubako wo, uzajya ubarwa bitewe n’icyo ikoreshwa (imiturire, ubucuruzi, inganda…), harebwe agaciro kayo ku isoko, wishyure 0.25% ku miturire, 0.20% ku nzu y’ubucuruzi, 0.10% ku nyubako z’inganda n’iz’ibigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse na 0.10% ku zindi nyubako zisigaye zitari mu byiciro byavuzwe  nk’ insengero, imisigiti, amashuri, amavuriro n’izindi muri 2019 gusa kuko mu myaka 3 izakurikiraho ni ukuvuga kugeza muri 2022 hazajya hazamurwaho 0.25% ku miturire na 0.10% ku nyubako z’ubucuruzi kugeza ubwo bigeze kuri 1% ku nzu zo guturwamo na 0.5% ku z’ubucuruzi.

Nk’urugero niba ugomba gusorera inzu ifite agaciro ka 10,000,000 Frw igenewe imiturire muri 2019, uzasora gutya; (10,000,000×0.25):100= 25,000 Frw

Imitungo itimukanwa isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa

1. Inzu imwe yagenwe nk’icumbi…

Umuntu ufite inzu (1) yo guturamo yagenwe nk’icumbi rye n’umuryango we, ntizasoreshwa (keretse ubutaka yubatseho), ariko naba afite izindi zizasoreshwa bitewe n’icyo zikoresha zinasorere ubutaka zubatseho ku giciro cya m2 nk’uko twabibonye mu ngero.

2. Imitungo (inyubako) itimukanwa yahawe abatishoboye yemejwe na Njyanama

Aha ni nk’inzu yubakiwe abakuwe muri nyakatsi, incike, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavuye ku rugerero n’ibindi byiciro byagiye bifashwa kubona amazu na Leta.

3. Imitungo z’inzego n’ibigo bya Leta, keretse iyo ikoreshwa imirimo ibyara inyungu.

4. Imitungo itimukanwa ya za Ambasade z’amahanga ziri mu Rwanda iyo nabo amategeko yo mu bihugu byazo asonera imitungo z’u Rwanda.

5. Ubutaka bukoresha ubuhinzi n’ubworozi butarenze hegitari ebyiri (2)

6. Ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byahashyizwe

Kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa bikorwa na nde? Ryari?

Umusoreshwa niwe umenyekanisha (declaration) umusoro ku mutungo utimukanwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza y’umwaka wa mbere w’icyiciro cy’isuzuma, naho imenyekanisha rishya ry’agaciro k’inyubako rikorwa bitarenze kuya 31 Ukuboza k’umwaka wa nyuma wa buri cyiciro. Agasabwa kwishyura bitarenze tariki 31 Ukuboza buri mwaka.

Etage zo guturwamo zigabanyirizwa umusoro….

Inyubako zigeretse zo guturwamo zifite kuva ku magorofa 4 habariwemo n’ari munSi y’ubutaka, zigabanyirirwa igipimo cy’umusoro ku kigero cya 50% by’igipimo gisanzwe.

Igipimo fatizo ku kibanza cy’inzu yo guturamo ntikirenza m2 300 (15m×20m) mu rwego rwo kudasesagura ubutaka…

Iyo ikibanza cyawe kirenze m2 300, buri m2 irenzeho uyisorera 50%.

Kugura ikibanza ntucyubake kandi ubifitiye ubushobozi, igipimo cyashyizweho kiyongeraho 100% kuri muri metero kare….

Ibibanze birenze m2 300 byaguzwe, byabonywe cyangwa byatanzwe mbere y’iri tegeko, ntibirebwa n’inyongera ya 50% kuri buri metero kare irenzeho…..

Ku bijyanye n’uko inama njyanama z’uturere zishobora guhanika ibipimo ku musoro w’ubutaka kuri metero kare (igipimo ni hagati ya 0 Frw na 300 Frw), Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko hari iteka rya Minisitiri ubifite mu nshingano rigiye gusohoka rizagena amabwirira shingiro abigenga.

 

Theoneste Niyikiza–Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *