Iby’ingenzi 10 utamenye kuri Joe Biden Perezida wa 46 muri Amerika

Joe Biden wari uhagarariye ishyaka ryaba Democrat yatsinze Donald Trump mu guhatanira kuba Perezida wa 46 wa Leta zunze ubumwe za Amerika. Joe Biden wahoze ari visi Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika. Yavukiye muri Leta ya Pennsylvania mu 1942, ubu akaba afite imyaka 77.

Despite hopeful speculation, Biden campaign says remaining debates are still onIby’ingenzi 10 utamenye kuri Joe Biden Perezida wa 46 muri Amerika

Yatorewe kuba Umusenateri  ku nshuro ye  ya mbere mu 1972. Biden yatowe  inshoro 6 zose  kuba muri Sena ya Amerika yamaze imyaka 36 ari Umusenateri .

Bwana Biden yabanje kwiyamamariza kuba Perezida mu 1988, hanyuma yongera no mu 2008. Yabaye visi Perezida ku butegetsi bwa Perezida Obama.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ndtv.com, Celebz Magazine yaguteguriye ibintu 10 ushobora kuba utazi kuri Joe Biden.

Biden 'Lashes Out' At CBS For Asking About NY Post ReportYakinnye mu ikipe y’umupira wa maguru igihe yigaga ku ishuri ryisumbuye rya Archmere Academy riherereye muri Delaware.

Muri Kaminuza ya Delaware i Newark, Biden yari umukinyi mwiza,  muri iyo Kaminuza yahakuye impamyabumenyi mu masomo (Bachelor of Arts) ya mateka na politiki 1965.

Who is Joe Biden? The life and guiding principles leading him to the White House - Mirror OnlineBiden mu buto bwe

Joe Biden yanditse kandi ashyigikira itegeko rirwanya  ihohoterwa rikorerwa abagore.

Mu kwezi ku kuboza 1972, umugore wa Bwana Biden Neilia n’umukobwa wabo Naomi  w’umwaka umwe baguye mu mpanuka  y’imodoka bagiye guhaha,abahungu be Beau na Hunter na bo bayikomerekeramo.

Biden yatorewe kuba umusenateri bwa mbere mu kwezi ku kuboza 1972 arahira mu ntagiriro z’umwaka w’1973 yahisemo kuzajya agenda muri gari ya moshi buri munsi avuye aho yaratuye muri Delaware ajya  i Washington D.C.aho yakoreraga akazi   kugira ngo ashobore kumarana igihe n’abahungu be bari bamaze gukomerekera mu mpanuka y’imodoka.

Joe and Jill Biden get multi-book deal - Lifestyle - Athens Banner-Herald - Athens, GA

Ku ya 17 Kamena 1977, Biden na Jill Tracy  Jacobs ni bwo bashyingiranywe  mu idini rya Gatolika muri Chapel y’u muryango w’Abibumbye i New York.

Ku myaka  29, yari umwe mu rubyiruko rwatowe kujya muri  Sena ya Amerika. Yujuje imyaka y’itegeko nshinga asabwa 30 igihe yarahiraga.

Where Does Joe Biden Live? — Joe Biden's Homes, Real Estate Portfolio in PhotosMu myaka icumi ya mbere muri Sena, Biden yibanze ku kugenzura intwaro.

Ni perezida wa kabiri uturuka mu idina rya Gatolika mu mateka ya Amerika. John F Kennedy niwe wa mbere.

Obama-Biden photos show their bromance - Business InsiderMu myaka umunani bamaze muri White House, Joe Biden na Barack Obama bari bahuze, byanze bikunze, ariko biyemeza kumarana umwanya bari hamwe igihe babaga bagiye gufata amafunguro ya saa sita.

Joe Biden - Lifestyle, Girlfriend, Family, Wife, Net worth, House, Car, Age, Biography 2020 - YouTubeWhy Ryan Shouldn't Underestimate Biden - Business InsiderJoe Biden checks out Corvette GS at Detroit auto show 2017 - Business InsiderBiden's Corvette bummer - POLITICO

J DDO Udahemuka

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *