Ibyihariye kuri Gahigiri umunyarwandakazi umaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga bikomeye  mu bya filime birimo Merit 

Kantarama Gahigiri ni Umunyarwandakazi wavukiye akanakurira mu Busuwisi, mbere yo gutangira umwuga wo kuyobora film, yakoze imirimo itandukanye mu ikorwa ry’izakunzwe ku Isi nka “Men in Black 3”, “Curb Your Enthusiasm”, “Suits” n’iyitwa “Portlandia.”

Mu mishinga ikomeye yakoze ubwe mu minsi yashize harimo iyitwa “Tapis Rouge”, “ME + U”, “Pinot in the Grass”, “The Elevator”, “Check”, na “Lost Angel Less.” Umushinga mushya afite ni uwa film izakorerwa muri Afurika y’Uburasirazuba yitezweho guhindura ishusho ihindanye umugabane uhabwa mu mahanga.

Ayobora ikorwa rya filime mu nyandiko, imikinire no gushoramo imari. Uyu Munyarwandakazi ukorera ibikorwa mu bihugu bitandukanye ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mushinga wa Mashariki African Film Festival i Kigali. Mu bindi bikorwa bye harimo gufatanya n’abanyempano bakizamuka no kubungura ubumenyi.

IGIHE TV - Meet Kantarama Gahigiri Rwandan - Suiss Filmmaker ...

Amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga bikomeye birimo Merit mu bya IndieFest Film Awards, byatangiwe mu Mujyi wa Los Angeles (2017); Best Animated Short Award; mu byatanzwe mu iserukiramuco rizwi nka Berlin Independent Film Festival (2017); Festival Award, mu bya Festival Effervescence mu Bufaransa (2016); Best Directing Award yaherewe i New York muri Chelsea Film Festival (2015).

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *