Ibyihariye kuri Gabby Kamanzi,Aline Gahongayire  na Tonzi bayoboye ku ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda

Nubwo mu ruhando rw’imyidagaduro muzika nyarwanda (Secular)  abagore batigaragaza cyane nka basaza, Gospel nyarwanda  biratandukanye. Twifuje kubasangiza ibyihariye kuri Gabby Kamanzi,Aline Gahongayire  na Tonzi bayoboye  bayiyoboye.

Gabby Kamanzi,Aline Gahongayire  na Tonzi ni bamwe mu bahanzikazi bashimwa byinshi birimo gukunda umwuga,imyitwarire no guharanira kumenyekanisha igihugu ku isi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Twifuje kubasangiza ibyihariye kuri aba batatu.

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uzwi na benshi mu ndirimbo zihimbaza Imana kubw’amavuta,impano n’ubuhanga byuje ibihangano bye, yujuje imyaka 38 y’amavuko aracyari ingaragu.

Image result for umuhanzi gaby kamanzi

Gaby Kamanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye “Amahoro”ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwi na benshi mu Rwanda no mu karere bitewe n’ibihangano byabo byubatse imitima ya benshi. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda kandi bamaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibitangirwa mu Rwanda ndetse no hanze.

Aline Gahongayire ni umugore ukunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime.

Image result for amateka ya aline gahongayireNi umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse kuba ari umuhanzi benshi bazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aline azwiho n’impano yo gukora ibijyanye n’imideli.

Image result for amateka ya aline gahongayire

Mu buto bwe, yabyirukanye izo nzozi ku bw’amahirwe biramuhira ndetse abibonamo n’umugisha.

Mu buzima busanzwe, nta cyumweru gishira ataguze imyubati kubera uburyo ayikunda. Gahongayire yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umukobwa we w’impfura wapfuye akivuka.

Image result for amateka ya aline gahongayire

Mu Kuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yarushinganye na Gahima Gabriel bemeranya kubana akaramata, nubwo bagiye bagira ibibazo bya hato na hato kugeza ubwo bahanye gatanya.Iyi nshuro aravugwa mu rukundo n’umusore  Aristide Gahunzire ni nyuma kandi  yuko hahwihwiswaga amakuru ye n’umuraperi P Fla.

Uwitonze Clementine benshi bamenye ku izina rya Tonzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akurira mu Rwanda. Yavukiye mu muryango ukomeye wa gikristo, yakuze atozwa kubaha Isabato ndetse kugeza ubu ararushaho kwiyagura mu murimo w’Imana.

Image result for amateka ya tonzi

Tonzi yakuranye impano yo kuririmba aho yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane ahagarikwa ku meza kugira ngo abantu bamubone. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore baririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kwagura umwuga we mu buryo bukomeye.Arubatse ndetse afite abana.

Image result for amateka ya tonzi

Mu gikorwa cyo kwerekana bwa mbere indirimbo ye ‘Ni nani’ Tonzi yakoze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Gashyantare, hagarutswe ku mateka ye maze atangaza ko igitaramo cya mbere yakoze yishyuje igiceri cya 50 ahasanzwe n’amafaranga 100 mu myanya y’icyubhiro.

Iki gitaramo cy’agashya cyabaye mu mwaka w’I 1993 muri St Andre i Nyamirambo.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *