Paul Nonso Okoye yavutse ku ya 18 Ugushyingo 1981, azwi cyane ku izina rya Rudeboy, ni umuririmbyi wo muri Nigeria aririmba mu njyana zitandukanye harimo R&B , Hip hopo,Afrobeats, Dancehall, ndetse na Reggae, ni umwanditsi w’indirimbo ndetse na producer. Yamenyekanye cyane mu myaka ya za 2000 mu itsinda rya P-Square hamwe na murumuna we w’impanga Peter Okoye.
Paul yize mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Murumba i Jos, muri Leta ya Plateau muri Nijeriya hamwe na murumuna we. Paul yinjiye mu ishuri ry’umuziki n’ikinamico, ni bwo yatangiye kubyina indirimbo za MC Hammer, Bobby Brown na Michael Jackson hamwe na murumuna we Peter.
Nyuma yaho P-Square isenyukiye muri 2017 bombi bashakaga gukora indirimbo. Rudeboy yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Fire Fire’ na ‘Nkenji Keke’ muri 2017.Indirimbo ye “ Reason With Me” yagize views nyinshi kuri Youtube Muri Afurika muri 2019. Niwe washinze Fire Department Inc inzu itunganya indirimbo muri 2019.
Ku ya 22 Werurwe 2014 Okoye yashyingiranwe na Anita Isama, bahuye mu 2004 ubwo yiga muri Kaminuza ya Abuja. Mu 2013, umuhungu wabo Andre yavukiye i Atlanta, muri Leta ya Georgia, muri Amerika. Aba bombi kandi bafitanye impanga zavukiye i Atlanta, muri Amerika.
Video yagufasha gususuruka neza
JADO Udahemuka
Bana natwe tugususurutse umenye