Ibyifuzo bya P FLA bishobora gushyamiranya na Aline na  Shaddy Boo

Hasakaye video igaragaramo umuraperi PFLA atakambira Shaddy Boo amubwira ko amukunda ndetse amufata nk’ikitegererezo,ni mu gihe nanone yaherukaga gutangaza ko akunda Umutoni Aline umubereye manager.Haribazwa icyigiye gukurikira.

Ubwo umuraperi P FLA heruka kugirana ikiganiro na Afrimax,abafana be batunguwe n’ikiganiro yakoze yumvikanye asingiza uwutwa Shadboo ukuzwe kuri Instagram ku bw’amafoto na video bye ahashyira.

Umutoni Aline wamenyekanye ku izina rya « Aline Cool » cyane mu mashusho y’indirimbo za hano mu Rwanda n’amafilimi asanzwe ari umukunzi wa P FLA

P Fla usa n’uwashenguwe  n’urukundo,yagize ati””Big Up kuri Shadia..,nukuri naremeye cyane ndamukunda.Ndi umufana we ukomeye cyane ibyo akora ndabishyigikiye kuko atita  ku bamureba n’abamuvuga.Akantu namwisabira,wallah.., Mum wanyemereye ukamfasha tugahura cyangwa ukagaragara muri video yanjye nanjye nkamamara.”

Ubutumwa P FLA yageneye Shaddy Boo bwateje impaka hibazwa impamvu kandi afite umukunzi we umubereye umujyanama mu by’umuziki.Umunyamakuru wa Celebzmagazine.com, wari kuri studio yitwa Top 5 Sai mu Biryogo i Nyamirambo,hari hateraniye abahanzi biganjemo abakizamuka bahurizaga ku bushyamirane no guhangana bishobora kuvuka hagati ya Shaddy Boo na Aline bapfa P FLA nubwo ntawe uragira icyo atangaza.

Image result for Shaddy BooShaddy Boo ukundwa cyane na P FLA

Amakuru mashya kuri P FLA ni uko arwaye n’ubwo bidakomeye.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *