Ibyaranze urugendo rw’ubuzima bwa Padiri Ubald Rugirangonga usabirwa kuzabona Ijuru

Benshi bidufata kugana isomero kugira ngo tumenye amateka y’abantu baba barabaye ibyamamare ,abandi bikabasaba kwerekeza kuri murandasi , ariko Celebz Magazine twabanye n’uyu muntu wa giriye benshi akamaro , uwo nta wundi ni Padili Ubald Rugirangoga.

Meet Fr. Ubald, The Uncatholic Priest – KT PRESSPadiri Ubald Rugirangonga, wa mamaye   mu Rwanda no hanze kubera impano idasanzwe yari afite yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga butandukanye n’indwara zikomeye ziba zarananiye abaganga b’Inzobere.

Yibazwaho byinshi n’abatari bacye, ahanini bitewe n’umwihariko yari afite mu byo akora. Ubald yazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu asengera abantu, akanagera mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi akora uyu murimo wo gukiza abarwayi akoresheje isengesho. Aho bizwi ko uyu aho uyu mupadiri yajyaga gusengera, abantu babaga ari Uruvunganzoka imihanda yose batwaranira kudatangwa n’amasengesho ya Padiri Ubald. Padiri Ubald yavukiye mu cyahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari mu Kwezi kwa Gashyantare 1955, bivuga ko ubu yitabye Imana afite  imyaka 65 y’amavuko.

Father Ubald Welcome Message - YouTubeKuva akiri muto, ubuzima bwa Padiri Ubald bwashinze imizi muri Kiliziya Gatulika, Padiri Ubaldi yabatijwe muri Kiliziya Gatulika ari uruhinja rw’ukwezi kumwe gusa, ni ukuvuga muri Werurwe 1955. Amashuri ye na yo yayize mu bigo by’abiyahe Imana . Abanza yayigiye i Rwabidege kuva mu 1962  kugeza mu 1968 atangira ayisumbuye muri Seminari ntoya i Mibirizi ndetse ayakomereza mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo, kugera mu 1973 ubwo yahungiraga i Burundi.  Ibibazo by’ivangura ry’amoko ntibyamworoheye, dore ko mu mwaka w’1960 byamutwaye umubyeyi we ari we se umubyara, byakomera bikaza gutuma ahungira i Burundi mu mwaka w’1973, akaza kuharangiriza seminari nto.

Inyarwanda.comYaje kugaruka mu Rwanda mu mwaka w’1978, ahita akomeza amasomo ye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, maze ayirangije aza guhabwa ubupadiri tariki 22 Nyakanga 1984, umuhango wabereye iwabo muri Pasuwasi ya Mwezi.

Mu myaka yose amaze ku Isi, imyinshi muri yo yari umupadiri, Padiri Ubald yagizwe umupadiri mu mwaka w’1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko, bisobanura ko amaze imyaka 32 yose ari umupadiri, utabariyemo ko yanamaze imyaka itari micye abyigira nyuma yo kumva Imana imusaba ngo anyure muri iyi nzira azayinyuremo yigisha urukundo mu Rwanda. Muri iyi myaka amaze ari umupadiri, yakozemo imirimo myinshi itandukanye kandi ashimwa na benshi kuba yarayikoze neza.

Healing comes different ways | Catholic Herald

Padiri Ubald ntiyigeze agaragaraho ivangura kuko yaharaniye ko abanyarwanda bakoze Jonoside yakorewe Abatutsi ko basaba imbababazi abo bahemukiye.Yabaye padili muri Paruwasi ya Nyamasheke, n’ubwo nyuma yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Mushaka, ndetse nyuma anahabera Padiri mukuru kuva mu 1999.

Se yishwe mbere ya Jenoside yo mu 1994 azizwa ubwoko bwe, ndetse icyo gihe nibwo Padiri Ubald nawe yaje guhunga nyuma yo gutotezwa azira ubwoko, ariko akaza kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumva ijwi ry’Imana rimusaba kuza kwigisha urukundo abanyarwanda.

Mu 1994 , Jenoside yavukije Padiri Ubald nyina n’abandi benshi bo mu muryango we, nyamara abamwiciye yaje kubababarira, ndetse arihira amashuri abana babiri, umuhungu n’umukobwa b’abamwiciye umuryango muri Jenoside.

Padiri Ubald avuga ko gutanga imbabazi ari kimwe mu bintu bikomeye yakoze mu buzima bwe kuko byamufashije kubona amahoro yo mu mutima, kandi ko icyaha ari gatozi kuburyo ntawe ukwiye guhora undi icyaha umubyeyi cyangwa umuvandimwe we yakoze cyangwa ngo abe yamurebera muri iyo shusho.

Yashinze icyo yise “Sinodi ya Gacaca nkirisitu” Nyuma yo gutanga urugero agatera intambwe yo kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside, Padiri Ubald yabaye umukangurambaga w’ubumwe n’ubwiyunge muri Diyosezi ya Cyangugu, yigisha abantu kubabarirana no kongera kubana n’ubwo bitari byoroshye. Ni umwe mu bantu bagize uruhare rugaragara mu gucengeza mu banyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.

Fr. Ubald Shares Message of Forgiveness - Renewal Ministries

Uretse kwigisha abakirisitu muri Kiliziya, Padiri Ubald yanajyaga mu ma gereza, akajya kwigisha abakoze ibyaha kwihana bagasaba imbabazi, hanyuma agahindukira akajya gusaba abiciwe kubabarira ababahemukiye. Uko niko Padiri Ubaldi yashinze icyo yise  Sinodi na Gacaca nkirisitu aho kwirega no gusabana imbabazi byatojwe abaturage bo muri Paruwasi ya Mushaka no muri Diyosezi ya Cyangugu muri rusange.

Reka mukanya tuagaruke kubijyanye n’impano ye : Impano ye yo gukirisha isengesho abafite ubumuga n’uburwayi budakira imaze kwamamara amahanga. Uretse kuba mu Rwanda hose bimaze kumenywa na benshi ko amasengesho ya Padiri Ubald akiza indwara zananiye abaganga akanavura ubumuga busanzwe budakira, no mu mahanga hirya no hino bamaze kumumenya kuburyo no guhera mu mpera z’umwaka wa 2015 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasubirayo mu kwezi kwa Gashyantare, akaba yarahakoreye ibikorwa by’amasengesho benshi bagakira.

Padiri Ubald wari ufite iyi ngabire yo gusengera abarwayi bagakira, yavuze ko iyo arimo gusenga hari ibyo yerekwaga, ndetse we akaba aba yarabirebaga nk’ureba filime. Gukiza abarwayi ntiyigeze abyiyitirira, ahubwo yavugaga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk’ibyo yakoze mu izina rye.

Ntabwo ndi Umunyapolitiki, ntabwo ndi we " - Padiri Ubald - Kigali TodayGukiza abarwayi kwa Padiri Ubald byatangiye kuba mu mwaka w’1987, ariko icyo gihe akaba yarasengeraga abantu, hashira igihe bakazajya bamugaruka imbere bamuha ubuhamya ko hari uburwayi cyangwa ubumuga bakize, kandi ko bakiriye mu masengesho ye.

Nyuma y’imyaka 4, ni ukuvuga mu mwaka w’1991, nibwo noneho yatangiye kujya abona ayo mashusho, akerekwa uburwayi bwa bamwe ndetse bagataha noneho bakize.

Caritas/CDJP Kigali

Mu gihe yasengaga yerekwa uburwayi abantu batandukanye baba bafite, bamwe bagahita batangira ubuhamya aho ko bakize, abandi bakamushaka nyuma bakamwibwirira ko bakijijwe n’isengesho rye.

Indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye, hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho ya Padiri Ubald.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *