Ibyaranze igikorwa cyo kumurika igikombe cy’Isi cya Cricket mu Rwanda

Ni umunsi wa kabiri igikombe cy’isi cy’umukino wa Cricket cyiri mu Rwanda kirimo kuzenguruka ibihugu , guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare ni bwo iki gikombe cyageze mu Rwanda kibanza kwerekanwa kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Minisitiri mushya w’Umuco na Siporo Esperance Nyirasafari ateruye igikombe cy’Isi cya Cricket.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hari hateganyijwe gahunda yo kukizengurutsa mu bice bigize Kigali ndetse n’i Gahanga ahasanzwe hari ikibuga mpuzamahanga gikinirwaho uyu mukino mu Rwanda.

Ku isaa Tatu za mu gitondo, uyu muhango wahereye mu mujyi wa Kigali kuri Convention Center ku gira ngo hafahwe amashusho ndetse kimurikirwe abantu, hari higanjemo abayobozi b’uyu mukino mu Rwanda ndetse n’abakinnyi b’amakipe ya Cricket mu Rwanda harimo n’amakipe y’abana.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda Eddie Balaba yatangarije Celebzmagazine ko bishimiye iki gikombe cyizamara iminsi 3 mu Rwanda.

Yagize ati ’Biradushimishije kuba iki gikombe kiri hano mu Rwanda kuko biha ingufu abakinnyi bacu bato kuzakina mu gikombe cy’isi nabo,twashizeho intego zo kuzakina igikombe cy’isi cy’umwaka wa 2033 kandi twizeyeko tuzabigeraho.’’

Nyuma yo gufata amafoto, hakurikiyeho igikorwa cyo kujya munzu y’Inteko Nshinga Amategeko aho abari bitabiriye uyu muhango harimo n’abanyamahanga basobanuriwe amateka y’U Rwanda hibanzwe ku mateka yaranze igihugu y’itegurwa n’ihagarikwa rya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikombe kizazengurutswa umujyi ku tariki ya 10 Gashyantare guhera isaa tatu za mu gitondo kugeza  isaa sita, naho guhera 18h00 z’umugoroba hakazaba umuhango usoza ikigikorwa ukazabera mu mujyi kuri Hoteli Ubumwe Grand ahazabera n’igikorwa cyo guhemba no gushima abakinnyi bitwaye neza.

Iki gikombe cyikazahita kizenguruka ibindi bihugu harimo Nigeria, Germany, France, Belgium n’igihugu cya Netherlands.

 

Uwase A Bora-Celebzmagazine.com


TAG


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *