Ibyabaye ku muhanzikazi Young Grace ni agahomamunwa

Umuraperi Young Grace uherutse gukorera igitaramo mu Karere ka Rubavu amurika Album ye shya yise 20 a 22 ans,yahuye n’ibyo twakwita agahinda gakomeye aho kumurikira Album abantu bake cyane ibintu byatunguye benshi .

Young Grace yari yitabaje bamwe mu baraperi bamamaye hano mu Rwanda harimo Bull Dog ,Amag The Black,Lil G,n’abandi,bamwe banze guherekeza Young Grace ku munota wa nyuma ,usibye Amag the Black n’umuhnzi ukizamuka mu muzika Easam nibo bajyanye nawe mu gitaramo.

Abantu bari mbarwa mu gitaramo cya Young Grace i Rubavu

Bull Dog ,Lil G bombi banze kugaragara mu gitaramo cya Young Grace,byabaye nko kumutenguha bikomeye,kuko ibi byabaye byari bizwi ko ntampinduka Bull Dog agomba kuhagaragara agashimisha abafana b’i Rubavu,na Lil G nawe ni uko yabigenje ntiyahakandagiye.

Amag-The Black niwe wari witabiriye iki gitaramo gusa

Iki gitaramo byasaga nkaho kitateguwe kuko  byatunguranye ,bitewe n’abakitabiriye,ahabereye iki gitaramo harimo hagwa imvura doreko n’umuraperi Amag The Black yaririmbiye mu Mvura.

Icyagaragaye ni uko Young Grace yaba amafaranga yashoye atagaragarutse,twanabibutsako uyu muraperikazi yari yateguriye ikinyobwa cyo mu bwoko bwa Jus abazitabira igitaramo cye ariko izi Jus ntizanyowe.

Celebzmagazine icyagerarageza kuvugana n’aba bahanzi Bull Dog na Lill G banze kwitabira igitaramo n’impamvu nyamukuru zabatewe guhemukira umuraperikazi mu genzi wabo Youg Grace.

 

David Mayira/celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *