Iby’ abakora n’ abacuruza iminzani bigiye gusubirwaho

Biroroshye cyane gutesha agaciro imikoreshereze y’iminzani mu gihe utarasobanukirwa ko ubuzima bw’abatuye Isi bwose bushamikiye ku ngero n’ibipimo. Kuva ku bitunga abantu, ku bibarinda impanuka, aho bacumbika ukagera ku bibavura, byose bikenera ibipimo ntarengwa kugira ngo ubuzima bukomeze gutera imbere.

Niba ufite aho utanga amafaranga uwo uyaha yakagombye kuba na we aguha igicuruzwa gihwanye n’igiciro watanze, ari na yo mpamvu ari ingenzi gukoresha ingero n’ibipimo byizewe kugira ngo hatagira uhendwa hagati y’umuguzi n’umucuruzi.

Kwa muganga ho ibipimo bishobora kuba urwego ruri hagati y’ubuzima n’urupfu, kuko umuganga akwandikiye umuti akakubwira ngo uge unywa ibiyiko bitatu, ikiyiko kimwe kirimo miriritiro eshanu wowe ukanywa miriritiro umunani, wa muti uhinduka uburozi.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yahaye Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) inshingano zo gutanga serivisi z’ibipimo n’ingero mu Rwanda, hashyirwaho n’itegeko rigenga imitangire y’izo serivisi n’ibihano biteganyirijwe abarirengaho.

Ubuyobozi bwa RSB buramenyesha abacuruza n’abakora iminzani ikoreshwa mu bucuruzi, muri Laboratwari n’ikoreshwa kwa muganga, ibyo igomba kuba yujuje, yaba ari iyakorewe mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Muri byo harimo kuba ifite ikemezo cy’ubuziranenge (type approval certificate), gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha mu gihugu k’inkomoko ku minzani yabugenewe.

Na none kandi buri munzani ugomba kuba ufite agatabo kagaragaza imikorere n’imiterere yawo (Technical Mnual), na raporo cyangwa ikemezo k’isuzuma ry’ubwoko bwawo (Evaluation Report).

Amakuru agaragazwa ku munzani no ku bice biwugize agomba kuba arimo uwawukoze, aho wakorewe, ubwoko, nomero iwuranga n’ubushobozi bwawo.

Ubuyobozi bwa RSB bushimangira ko ibyo iminzani igomba kuba yujuje biteganywa n’itegeko No 70/2019 ryo ku wa 10/01/2020 rigenga ingero n’ibipimo mu Rwanda, ryasohotse mu Igazeti ya Leta muri Werurwe 2020.

Iryo tegeko rigena ndetse rikanashyiraho uburyo bwo kugenzura ibipimo n’ingero, rikanagena RSB nk’ikigo k’Igihugu gifite serivisi z’ ibipimo n’ ingero mu nshingano zacyo.

Itegeko kandi rifungurira amarembo n’ibigo byigenga yo kuba byatanga izo serivisi nyuma yo guhabwa uruhushya na Leta.

Rigena ingero n’ibipimo fatizo mu Rwanda, byemewe ku rwego mpuzamahanga. Urugero n’igipimo fatizo by’uburebure ni metero, iby’uburemere ni kirogarama, iby’igihe ni isegonda, iby’ingano y’amashayarazi ni ampere, iby’ubushyuhe ni kelivini, iby’urumuri ni kandera na ho iby’akanyangingoremezo bikaba mole.

Rinagena kandi ibirebana n’igenzura ry’ibipimo n’ingero, ibintu bishobora gufatirwa mu igenzura ndetse n’uburyo bicungwa, amakosa n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi mu gihe habayeho kutubahiriza iri tegeko.

Umuyobozi wa RSB Murenzi Raymond, yatangarije Imvaho Nshya ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko ryatangiye kuva rigisohoka mu igazeti ya Leta.

Yakomeje avuga ko kudakurikiza ibikubiye mu itegeko bifite ingaruka zikomeye cyane haba ku bacuruza iminzani cyangwa abaziguze.

Uretse kuba hari ibihano biteganyirizwa abarenga ku itegeko bagacuruza iminzani itujuje ubuziranenge, abayikoresha mu buzima bwa buri munsi na bo batakarizwa ikizere n’abakiriya babo.

Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *