Ibura ry’umuriro ryahejeje papa Francis muri ascenseur

Papa Francis yasabye imbabazi abakristu nyuma yo gukerererwa isengesho riba rimwe mu cyumweru kuri kiriziya  yitiriwe Mutagatifu Petero (St Peter’s Square) i Vaticani, avuga ko yari yaheze mu cyuma cya ‘lift’ cyangwa ‘ascenseur’ kizamura cyangwa kikamanura abantu mu nzu z’amagorofa.

Papa Francis yagize ati: "Ngomba gusaba imbabazi kubera gukerererwa"

Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, yavuze ko yaheze muri ‘ascenseur’ mu gihe cy’iminota 25 kubera ko umuriro wari ubuze, nuko aza kugobokwa n’abazimya inkongi bamukuyemo.

Amwenyura, Papa Francis yabwiye abakristu agitangira iryo sengesho rizwi nka “Angelus” ati: “Ngomba gusaba imbabazi kubera gukerererwa”.

Nuko asaba iyo mbaga gukomera amashyi abo bazimya inkongi bamutabaye.Yabwiye iyo mbaga ko hari habayeho “igabanuka ry’ingufu z’umuriro bituma ‘ascenseur’ ihagarara'”.

Televiziyo zo mu Butaliyani zisanzwe zitangaza iryo sengesho mu gihe riri kuba, zari zagize impungenge ko uko gukerererwa kwe kutari kwarigeze kubaho mbere kwaba kwari kwatewe n’ibibazo by’ubuzima, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Muri iryo sengesho, Papa Francis yavuze ko mu kwezi gutaha kwa cumi azashyiraho abakaridinali icumi bashya muri Kiliziya Gatolika.

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *