Ibizamini bisoza amashuri 2018-Ku rwego rw’igihugu Ishema ayoboye abarangije amashuri abanza,18 bafunze bose baratsinze neza

Nubwo umubarw w’abatsinze ibizamini 2018 wasubiye inyuma ugereranyije n’umwaka wa 2017,Ishema Blessing Gianna, umukobwa w’imyaka 12  ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu barangije amashuri abanza, abana 18, barimo 12  bafunzwe bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, na batandatu bakoze igisoza ikiciro rusange bose batsinze ibizamini bya leta kandi neza.

Ishema Blessing Gianna wize muri Kigali Parents School yahembwe nk’uwabaye uwa mbere mu gihugu mu bakoze ibizamini by’amashuri abanza

Ishema Blessing Gianna, umukobwa w’imyaka 12 wigaga muri Kigali Parents School, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu barangije amashuri abanza, ubuhanga bwe yabutangiranye akiga mu kiburamwaka, ageze mu wa kane w’amashuri abanza biba akarusho. Imfura mu muryango wa Gashemeza Fred na Mukarusagara Aline, atuye mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga, Umujyi wa Kigali.

Uyu mwana avuga ko ibanga yakoresheje ari ukubyuka kare agasubira mu masomo ye, akita cyane ku mikoro abarimu babaga bamuhaye kandi akihatira gusobanuza ibyo atumvise.

Ati “Mu busanzwe uko nateguraga amasomo yanjye ni uko nabyukaga mu gitondo nka saa cyenda nkiga, narangiza nkitegura nkajya ku ishuri, navayo nkakora umukoro abarimu bampaye, nkabona gusubira mu byo twize, byaba ari ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru nabwo nkiga, iyo mwarimu yanyigishaga ikintu sinkumve, naramubazaga cyangwa nkagenda nkakora ubushakashatsi ku ruhande.”

Nanone urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruravuga ko abana 18, barimo 12 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, na batandatu bakoze igisoza ikiciro rusange bose batsinze ibizamini bya leta kandi neza.

JPEG - 69.1 kb
Aba bana bafunze bose batsinze ikizamini cyane cya Leta

Urubuga rwa twitter rwa RCS, rwatangaje ko abana 12 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza batsinze kandi neza, kuko bane baje mu kiciro cya mbere, abandi umunani bakaza mu kiciro cya kabiri.

Rwavuze kandi ko abana batandatu bakoze basoza ikiciro rusange (0 level) nabo batsinze neza, batatu bakaza mu kiciro kibanza abandi batatu bakaza mu kiciro cya kabiri.

Aba bana bagizwe n’abahungu 10 n’abakobwa babiri bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare, batangiye ikizamini cya leta kimwe n’abandi bana badafunze tariki 12 Ugushyingo 2018, bakorera ku kigo cy’amashuri abanza cya GS Nyagatare.

JPEG - 54.7 kb
Imodoka ya gereza ibajyana gukora ikizami
Akazuba cynthia-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *