Ibintu 8 bitangaje wamenya ku isakoshi igendanwa y’Umwamikazi Elizabeth

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth, abayeho mu buryo bwihariye butandukanye n’ubw’ibindi bihangange ku isi kuva mu bikari by’ingoro ya cyami kugeza aho ahurira na rubanda.

Mu buzima bwe yitabwaho kuri buri kimwe cyose kuva ku nkweto yambara kugeza ku isakoshi ihebuje agendana mu ngendo ze zitandukanye.

Mu bakobwa n’abagore hari bamwe usanga bakunda gutwara mu masakoshi yabo utwenda duto, ubwoko butandukanye bw’ibisuguti, shikareti, ibisokozo, n’amafaranga. Ibi niko bimeze kuri Elisabeth, Umwamikazi w’u Bwongereza, ufite imikoreshereze yihariye ku isakoshi ye, ibyo ikozemo, ibikoresho ayitwaramo ndetse n’agaciro kayo.

  1. Umwamikazi Elizabeth atwara mu isakoshi ye indorerwamo bivugwa ko ari impano yahawe n’igikomangoma Philipe ku munsi w’ubukwe. Muri iyi sakoshi ye haba harimo telefone akoresha avugana n’abuzukuru be; agakoresho kabugenewe mu kubobeza umunwa ‘lipstick’ kakozwe n’uruganda ‘Clarins’; indorerwamo z’amaso yatangiye gutwaramo mu mwaka wa 1982; umuswara; ibinini biryohera bikoze nk’umwashi bimufasha kurwanya microbe ndetse n’ikaramu.

Hari igihe kandi atwara camera, uretse ko atari buri gihe. Biterwa n’uko akunda gufotora kandi aba ashaka gufotora abayobozi bakomeye bagenda bahura na we muri gahunda zitandukanye.

  1. Umwamikazi Elizabeth akunda gutwara amafoto y’umuryango we mu isakoshi.
  2. Abakobwa bagaragira Umwamikazi Elizabeth bategetswe kugendana ‘gants, collant n’ibikoresho byo kudoda, birimo urudodo n’urushinge kugira ngo aramutse acikiweho n’imyenda, bahite bamuha ubufasha mu buryo bwihuse.
  3. Umwamikazi Elizabeth ntashobora gutanga ubutumwa bwanditse. Isakoshi ye ni yo akoresha avugana n’abamugaragira n’abo bari kumwe.
  4. Umwamikazi Elizabeth afite amasakoshi arenga 200 yakorewe n’uruganda Launer London, ruyoborwa na Gerald Bodmer. Isakoshi ya mbere yakozwe mu mwaka wa 1968, ikozwe na Sam Launer.
  5. Umwamikazi Elizabeth hari igihe atwara isakoshi ye yo mu bwoko bwa Traviata, ifite agaciro k’amadolari 1900. Iyi sakoshi ifite umukondo muremure ku buryo bimworohera kuramukanya n’undi bahanye ibiganza. Mu yandi masakoshi akoresha harimo afite agaciro k’amadolari ibihumbi 2346.
  6. Izi sakoshi nta mashini zigira, kandi inyinshi ntabwo azitwara ku rutugu, kuko aba ashaka kuyikoresha mu buryo bumworoheye.
  7. Kuva na mbere Umwamikazi Elizabeth akoresha isakoshi y’ibara ry’umukara, uretse ko hari igihe akoresha n’iz’ifite amabara agaragara cyane.

Hari abagore benshi b’abaherwe bifuje ko uruganda Launer London rwabakorera amasakoshi, ariko ntibyabahira kuko rufite amasezerano yo gukorera Umwamikazi Elizabeth gusa.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *