Ibintu 7 byo kwitondera mu gihe umugabo anyaza umugore

Igikorwa cyo kunyaza umugore kiba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, uko bivugwa si ko bikorwa kuko bisaba n’ubuhanga. Izi nyigisho zigenewe abubatse ingo ndetse n’abari mu nzira yo kurushinga, kunyaza mu gihe cy’imibonano ni byiza kuko bitera umuneza ababikora, ariko bishobora no kubyara ibibazo ku wabikoze nabi. 

1.Pozisiyo: Pozisiyo zose ntabwo ariko zikoreshwa mu kunyaza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ni ngombwa ko ubikora ubona umugore yakwihaye wese, nawe ukamenya uburyo ubikoramo kandi utuje.

2.Kunyaza umugore utateguye: Ntabwo byaguhira kuba waza uzi ko ugiye kunyaza umugore utabanje guha akanya ngo umutegure, iki gikorwa ugitangira mu gihe ubona umugore na we ari mu gikorwa neza, mbese arimo kukumva neza mu gikorwa.

3.Kunyaza indaya: Kuko hari amazi yagutarukira ku gice icyo ari cyo cyose cy’umubiri, kuko amazi mvagitsina agira indwara nyinshi z’imitezi n’izindi, ushobora kwandura ku ruhu nka Gonorrhea, Clamydia n’izindi zandurira ku gukoranaho ku mubiri.

4.Kunyaza umugore ufite uburwayi: Ushobora kunezerwa cyane unyaza umugore usanzwe afite uburwayi bw’umutima cga ubw’ubuhumekero, ukaba wamutera ibibazo, kuko ibyishimo bishobora kumubana byinshi ari nako arushaho kwahagira ugasanga akuguye mu maguru, uko mutinda mu gikorwa niko n’umunaniro wiyongera, rimwe na rimwe akaba yagupfana.

5.Kunyaza umugore ahagaze: Aha naho Bwiza.com yakubwira ko kunyaza umugore ahagaze bishobora kumuviramo ingaruka, ashobora kuba ahagaze uko umunyaza niho aba akwegera cyane, umutwe awujyana inyuma, uko ibyishimo bimurenga ashobora kugucika akaba yakubita umutwe inyuma hasi, nabyo bisaba kubikorera ahantu heza, ubona hatateza ikibazo.

6.Umwanda: Nibyo koko hari abavuga ko kunyaza ari umwanda, nibyo kandi koko ariya mavangingo asohoka, aho yamenetse nyuma y’akanya gato impumuro yayo ntabwo aba ari nziza, niyo mpamvu uzirinda kunyariza umugore ahantu uzi ko hashobora guhita hinjira abantu muri ako kanya, mu gihe mutarahasukura.

7.Kwirinda impamyi no gutuza: Niba ushaka kunyaza umugore, tuza muri wowe, kora ibyo uzi, irinde gukora ibyo wabonye mu mafilimi, baca umugani ngo ‘ingendo yundi iravuna’. Ikindi ugomba kwitondera, mugabo niba uzi ko uri ahantu hadatuje ushobora gushemererwa ukibagirwa ko hari abana bakumva bari mu kindi cyumba, niyo mpamvu bisaba kubikora uzi neza ko nta wundi muntu ubangamira.

Munezero Janvier/ Celebzm

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *